Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Byitezwe ko Perezida wa Kenya William Ruto na Madamu we bakirwa na Joe Biden

 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, Perezida William Ruto na Madamu we Rachel Ruto barakirwa na Joe Biden mu birori bya Leta zunze ubumwe z’Amerika byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’ubufatanye hagati y’Amerika na Kenya, ni ibiroro biri bubere muri White House, nyuma y’ubutumire bwa Perezida Joe Biden.

Kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru, Perezida Ruto yatangiye uruzinduko rwe rw’amateka y’iminsi ine muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, uru ruzinduko rukaba ari urwa mbere rukozwe n’umuyobozi wo muri Afurika mu myaka isaga 15 ishize.

Ejo Ku wa gatatu, tariki ya 22 Gicurasi, mu kiganiro n’abanyamakuru, Madamu wa Perezida wa Amerika Jill Biden yatangaje ko bizaba ari ibirori bikomeye cyane.

Ati: “Ejo nijoro, tuzizihiza isabukuru yimyaka 60 y’ubufatanye hagati y’Amerika na Kenya bizaba ari ibirori byiza cyane, aho hazaba hari abashyitsi benshi batandukanye.

Kuri Amerika, ifunguro rya Leta ni kimwe mu bintu bikomeye bibereye muri White House. chorali Howard Gospel na Brad Paisley zatoranijwe kugira ngo bazasusurutse abashyitsi mu rwego rwo guha icyubahiro Perezida Ruto na Madamu we Rachel Ruto no gukunda ubutumwa bwiza hamwe n’umuziki wo mu gihugu.

Kenya iraba ari igihugu cya mbere cyo muri Afurika mu myaka hafi 15 yakiriwe mu birori bya leta muri White House.

Related posts