Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Byirinde hakiri kare: Dore impamvu ikomeye udusimba tuzwi nka Marie jose dukunda kuza mu nzu yawe n’ uburyo watwirukana burundu. Soma iyi nkuru iragufasha gusobanukirwa

Ese waba uzi impamvu udusimba tumenyerewe kwitwa Marie jose dukunda kuza mu nzu yawe n’uko watwirukana burundu?

Akenshi bene utu tusimba twibera mu mazu hafi y’urumuri aho tuba dushaka utundi dukoko two kurya. Utu dusimba duto turi mu bwoko bw’imiserebanya n’ibyugu, tuzwi nka Marie jose tukaba tubarizwa mu bwoko bw’ibikururuka hasi.

Ese waruziko abantu bamwe batadukunda?

Utu dusimba tuzwi nka marie jose abantu bamwe ntibadukunda akenshi batekereza ko ari tubi, abandi banga gusa isura yatwo, abandi bakarakara iyo batubonye ku nkuta z’inzu yabo kandi batazi n’icyo bakora kugira ngo tube twasohoka mu nzu.

Ese waba uzi impamvu ituma utu dusimba tuza mu nzu?

Imwe mu mpamvu zituma ahanini utu dusimba tuza mu nzu yawe ni uko hafi yayo hashobora kuba hari imyanda, kuko dukunda kurya ibiturutse mu myanda, rero ntabwo twabura kuhaboneka ni nayo mpamvu ahanini duhinira hafi tukiyizira mu nzu iwawe mu gihe cya nijoro.

Ese waba uzi icyo wakora kugira ngo utu dusimba ducike iwawe burundu?

Bimwe mu byo wakora ukirukana utu dusimba rero ni ibi bikurikira:

  1. Gukoresha tungurusumu

Impumuro ya tungurusumu irwaya utu dusimba, fata tungurusumu uyikatemo uduce duto ubundi uyishyire aho ukunda kubona utu dusimba, iyi mpumuro izatwirukana burundu dushake ubundi buturo butari mu nzu iwawe.

  1. Gufunga inzugi n’amadirishya mu gihe cy’umugoroba

Ufunge amadirishya n’imiryango mu gihe cya nimugoroba, ubundi utere umuti wica udukoko duto cyane, birashoboka ko izi marie jose ziza mu nzu iwawe zikurikiye twa dukoko duto cyane nk’imibu n’utundi. Nubona byanze uzakoreshe umuti wica udukoko duto bityo na za marie josee ntizizabona icyo zirya bityo zigende.

  1. Urebe uburyo utu dusimba watumenaho amazi akonje

Mu bintu bya mbere marie josee yanga harimo ubukonje ahanini ni nayo mpamvu zikunda kwibera ahantu hashyushye nko mu gikoni, niba utazikunda rero uzazipurizeho amazi akonje nta yandi mahitamo zizaba zifite uretse kugenda.

Src: Solutionsstore.com

Related posts