Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Byatunguye abakirisitu , Pasiteri yanze kugenda n’ amaguru kubera ikintu gitangaje kibera kuri iyi Isi

 

Mu gihugu cya Kenya hakomeje kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru byaho ku inkuru y’ umupasiteri wategetse abayobokebe kugenda bamuhetse kubera iyi isi yuzuye ibyaha byinshi ngo kandi impamvu nanone ko ari uko banze kumugurira imodoka agendamo.

 

Uyu mukozi w’ Imana witwa John Mwangi wo mu itorero rya Revival ribarizwa mu gace ka Githurai mu kiriya gihugu yatangaje ko adakwiye kugendesha ibirenge bye ku butaka ngo kuko baheraho ibyaha byinshi cyane.

Amakuru avuga ko uyu mupasiteri azakomeza gutwarwa n’ abayoboke be mu gihe cyose bataramugurira imodoka yo mu bwoko bwa Prado. Aho yagize ati”Umugaragu w’Imana ntashobora kugenda ku butaka bwuzuyeho ibyaha, nzajya ntwarwa n’abayoboke b’itorero ryanjye, mu gihe ntarabona PRADO VXL 3500.”

 

Mu mafoto arimo ku gucicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu wiyita umukozi w’Imana yicaye mu intebe iteruwe n’ abasore b’ ibigango bamutembereza aho agiye hose mu gihe abayobokebe bataramugurira imodoka yifuza azajya agendamo.

Related posts