Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Byarangiye avuye ku kazi nyuma yo kujya kwita ku mbwa ye ibura igihe gito ngo ipfe.

Megan Marshall n’ imbwa ye

Megan Marshall w’ imyaka 31 y’ amavuko, yaretse akazi kugira ngo ashobore kumarana igihe n’ imbwa ye irwaye indwara idakira.

Uyu mugore arashaka kwitangira imbwa ye , Sasha , kugira ngo iminsi yayo ya nyuma ku isi izabe idasanzwe.

Amakuru avuga ko uyu mugore amaranye imyaka 15 n’ iyi mbwa ye nyuma yo kuyakira mu buzima bwe ari ikibwana, Sasha , ifite imyaka 16 , bayisanganye indwara ya Dementia hamwe n;ibibazo byinshi by’ ubuzima byatumye idashobora kugenda kandi yagagaye umubiri wose.

Megan ukomoka mu Bwongereza, yagize ati“Nakoraga akazi ko gutembereza imbwa kandi byangizeho ingaruka mu mutwe kandi ubuzima bwa Sasha bugenda buba bubi cyane”.

Nagize ikibazo gikomeye cyo guhuza byombi nuko mpagarika akazi kanjye mfata icyemezo cyo kwiyitaho ngaha umwanya ukenewe imbwa yanjye hanyuma ngakora n’ ibyo nifuza byose.

Nubwo yamye ifite ibibazo by’ ubuzima, harimo n’ indwara yibasira amaguru yayo , Sasha yagumye ari urutare rwanye mu rugamba rwanjye, Ninjye na Sasha turwanya isi, numvise nshaka kuyisubiza ibyo yampaye”.

Related posts