Umugabo wo mu gihugu cya Kenya akomeje gutungura benshi nyuma y’ uko yihinduje umugore none Abagabo benshi bakomeje gutungurwa n’ imiterere ye itangaje.
Ni umugabo witwa Kinuthia ukunzwe gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane muri kino gihugu kubera impinduka zidasanzwe mu miterere ye dore ko yishyizeho ikibuno kinini.
Ubwo yaganiraga akabazwa icyatumye yihindura yavuze ko ari ukwigenga no guhatanira kumva neza ubuzima bwe, ndetse ko guhindura imiterere ye Atari ibintu bihungabanya umuryango ,ahubwo Ari inzira yo kubaho ubuzima bushimishije.
Uyu mugabo utavuga ko ari umugore cyangwa umugabo , wamenyekanye cyane nk’ umugabo, amakuru ahari ni uko yagaragaye mu ruhame afite isura y’ umukobwa ,ibintu bikomeje gutungura benshi muri Kenya. Imyambaro ye ,uburyo yita ku misatsi , ndetse n’uburyo yitera make-up, byose byerekana impinduka zikomeye mu myifatire ye, ndetse no mu buryo agaragara imbere y’abantu.
Ibi uyu mugabo yakoze byatumye aba umwe mu bantu bamenyekanye cyane mu gihugu ndetse bagera ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bamuvugaho ibintu bitandukanye cyane cyane ku miterere ye yahinduye.
Bidasubirwaho M23 yatangaje ko yamaze kwigarurira Umujyi wa Goma.
Ibyo kurambika intwaro hasi i Goma kw’ abasirikare FARDC, byaba aribyo? Menya ukuri kwabyo
Izi mpinduka zatumye havuka ibiganiro byinshi ku bijyanye n’ibibazo by’uburinganire, hamwe n’indangagaciro z’umuntu, ndetse no ku bwigenge bwo guhitamo uko umuntu ashaka kubaho.
Kuri ubu abantu bamwe bamwifurije gutsinda no guharanira uburenganzira bwe bwo kubaho uko abyifuza, mu gihe abandi basangaga ibi ari ibintu bishobora gutera impaka kandi bidakwiye, muri Society yo muri Kenya.