Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Byakomeye! Mu Karere ka Rusizi ababyeyi barimo gushyingira abana basambanyijwe bataruzuza imyaka y’ ubukure ababikoze barimo kwidedembya

 

 

Mu karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’ abamwe mu babyeyi bo mu mirenge itandukanye y’ aka Karere aho bamenya ko abana babo b’ abakobwa basambanyijwe ntibajye kurega ababahohoteye ahubwo bagahita bajya kubabashyingira kandi batari buzuza imyaka yo gushaka ababikoze barimo kwidedembya.

Amakuru avuga ko bamwe mu batuye muri iyo Mirenge itandukanye y’ Akarere ka Rusizi bavuga ko ababyeyi benshi bo muri aka gace iyo bamenye uwabasambanyirije umwana bahita basaba umukobwa wabo kumusanga, aho kugira ngo bajye kumurega mu nzego zibishinzwe kugira ngo akurikiranwe.Habiyakare Emmanuel, ni umugabo w’abana batanu utuye mu Murenge wa Nkungu, nawe wemeza ko muri aka gace ababyeyi benshi bakunze guhishira ababasambanyirije abana.

Ati “Iyo amenye uwamusambanyirije umwana ntabwo ajya kumurega ahubwo ahita amubwira ngo agume kuri uwo musore bagahita babana uko.”Uwitwa Baziruha Sauveur yagize ati “Ibyo bibaho cyane, umubyeyi yanga kwiteranya n’umuryango w’umuhungu wahohoteye umwana we bakumvikana bagahita babashyingiranya n’iyo babonye ko abantu babimenya babagira inama yo kwimukira ahandi.”Yongeyeho ko imiryango akenshi ibanye muri ubwo buryo itarambana kubera iba itaranasezeranye imbere y’amategeko.

Habimana EmmanuelUmunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Nkungu, , nawe yemeje ko mu murenge ayobora hakigaragara iki kibazo.Ati “Hari undi muco nabonye hano ahubwo, aho kugira ngo umubyeyi atange umusore bamufunge avuga ngo wadutereye umwana inda, aramuhishira ngo batamufunga ahubwo akajya kumushyingirayo, ugasanga umwana yagiye kwishyingira nk’Iburasirazuba ngo yajyanye n’uwamuteye inda akiri muto wabaza umubyeyi aho umwana yagiye akakubwira ngo yagiye gushaka akazi ko mu rugo.”Yongeyeho ko iyo hashize igihe uwo mwana w’umukobwa agaruka yarabyaye.Ati “Hashira igihe ukabona umwana agarutse afite umwana kandi ingo nk’izo ntabwo ziramba kuko ntabwo waba uri umusore ngo uzane umwana w’imyaka 17 cyangwa 16 ngo umbwire ko ngo muzarambana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, Janvier Mushimiyimana, nawe avuga ko muri aka gace uyu muco ukigaragara.Ati “Hari ibintu byajyaga bikunda kugaragara ariko navuga ko ubu byagabanyutse, nko kubyara imburagihe b’abandi babyara batari bagira imyaka 18, ubu turi gukora bukangurambaga aho dukangurira ababyeyi umuco wo kurera neza abana bakabashyingira bakuze kandi turakangurira urubyiruko narwo kwirinda inda zitateganyijwe.”

Related posts