Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Byakomeye! Koreya ya Ruguru yarekuye misile zo mu bwoko bwa ballistique

Nk’uko bitangazwa n’abayobozi ba Koreya y’Epfo, Koreya ya Ruguru yarashe misile yo mu bwoko bwa ballistique(ICBM) ifite ubushobozi bwo kurasa ku rundi ruhande rw’isi.

Uku kurasana kwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane saa 07:00 ku masaha yaho, nk’uko byatangajwe n’abayobozi bakuru b’ingabo za Koreya y’Epfo.

Uku kurasa kuje nyuma y’umunsi umwe Koreya zombi zirashe misile ku mpande zombi mu rwego rwo gukaza umurego mu gushotorana.

Kuwa Gatatu, indege ya misile ya balloon ya Pyongyang yambutse umupaka w’Amajyaruguru(NLL), umupaka w’amazi utavugwaho rumwe hagati ya Koreya zombi.

Iyi misile yarashwe hanze y’amazi y’ubutaka bwa Koreya y’Epfo ariko niyo misile ya Koreya ya Ruguru yegereye umupaka.

Seoul nayo yahise yohereza indege zirasa misile eshatu nazo zambutse umurongo utandukanya ibi bihugu byombi mu nyanja. Kuwa Gatatu, yarashe misile 23 zose kandi zarekuwe ziturutse ahantu hatandukanye mu gihugu nk’uko, Kim Jong-dae, intiti yasuye ikigo cya Yonsei gishinzwe ubushakashatsi kuri Koreya ya Ruguru ibitangaza.

Uku kurasa kwa Koreya ya Ruguru kwatumye Guverinoma y’Ubuyapani itanga integuza idasanzwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ku baturage bo mu turere tumwe na tumwe two mu Majyaruguru, ibabwira kuguma mu ngo.

Amakuru ava i Tokiyo yabanje kuvuga ko misile yarashwe na Koreya ya Ruguru yanyuze mu Buyapani, ariko Minisitiri w’ingabo, Yasukazu Hamada nyuma avuga ko “itambutse Ubuyapani, ahubwo ko yanyuze hejuru y’inyanja y’Ubuyapani.”

Nyuma Minisitiri w’intebe Fumio Kishida yamaganye Koreya ya Ruguru, avuga ko kohereza misile inshuro nyinshi ari ‘umujinya’.

Amerika yavuze ko kurasa byagaragaje iterabwoba kandi ko gahunda ya misile ya Koreya ya Ruguru ibangamiye abaturanyi, amahoro n’umutekano mpuzamahanga.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yagize ati: “Ibyo twiyemeje mu kurinda Repubulika ya Koreya n’Ubuyapani bikomeje kurushaho gukorwa.”

Koreya ya Ruguru imaze kugaba ibitero byinshi mu gihe Amerika na Koreya y’Epfo barimo gukora imyitozo y’indege nini kuruta izindi zose, ibintu Koreya ya Ruguru yanenze cyane ko ari “ubushotoranyi”.

Related posts