Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Byakomeye; Abafana ba APR FC banze kugura amafoto y’abakinnyi b’ikipe yabo kubera impamvu ikakaye

Abafana ba APR FC banze kugura amafoto manini agaragaza abakinnyi ba APR FC, asanzwe acuruzwa kenshi aho ikipe yagiye gukinira.


Uyu munsi nibwo ikipe ya APR FC yakinaga umukino w’ikirarane yari ifitanye na ESPOIR FC, aho uwo mukino waje kurangira amakipe yombi aguye miswi ubusa ku busa.


Nyuma y’uwo mukino abafana ba APR FC batari benshi cyane banze kugura amafoto agaragaza abakinnyi b’iyi kipe, aho batari kwishimira umusaruro iyi kipe iri gutanga.


Umwe mu bafana bari ku kibuga yumvikanye agira ati: “Ntabwo nagura ifoto mu gihe ikipe itari gutsinda, ntayo nagura pe.”


Kuri ubu ikipe ya APR FC iri mu bihe bitari byiza muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, aho mu mikino itatu iheruka ifite amanota 2 ku 9, aho imaze kunganya kabiri (POLICE FC na ESPOIR) ndetse indwa na BUGESERA FC.

Related posts