Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Byakomeye! Ababyeyi barimo guha abana babo ibinini bibasinziriza kubera kubura ibyokurya.inkuru irambuye

Muri Afghanistan haravugwa inkuru y’ ababyeyi basigaye bagaburira ibinini bisinziriza abana babo ndetse harimo n’ abandi basigaye bagurisha abakobwa babo n’ ingingo z’ umubiri kugira ngo babone uko baramuka.

Abanya-Afghanistan basigaye baha imiti abana babo kugira babasinzirize – abandi bagurisha abakobwa babo n’ingingo z’umubiri kugira ngo baramuke.

Mu gihe cy’imbeho (hiver/winter) cya kabiri kuva aba-Taliban bagarutse ku butegetsi hanyuma imfashanyo ziva hanze zigahagarikwa, ababarirwa muri za miliyoni bugarijwe n’inzara.Abdul Wahab yagize ati: “Abana bacu bakomeza kurira, kandi ntibasinzira. Nta byokurya dufite.””Duhita tujya kuri farumasi, tukazana ibinini tugaha abana bacu kugira bashobore gusinzira.”

Uwo mugabo aba mu nkengero za Herat,umujyi mwiza wa gatatu mu bunini muri icyo gihugu,ugizwe n’utuzu duto tw’ibyondo cyagiye cyaguka kuva mu myaka ishize, kikuzura abantu bagizweho ingaruka n’intambara n’ibindi biza byizana.

Abdul ari mu mutwe w’abantu hafi 10 baje begera aho BBC iba. Twarababajije, tuti ni bangahe baha imiti abana babo kugira babasinzirize? Nabo basubiza bati: “Benshi, twese”.

Ghulam Hazrat yahise akora mu mufuka we akuramo agapfunyika k’ibinini. Byari ibinini bya alprazolam – ibinini mu busanzwe bihabwa abantu baba bafite ingorane zo guhangayika.

Ghulam afite abana batandatu, umuto muri bo afite umwaka umwe. Ati: “Nawe nyine ndamuha”. Abandi bari bafite ibinini bya escitalopram na sertraline bavuze ko baha abana babo. Ibyo nabyo mu busanzwe byandikirwa abafite imihangayiko.

Abaganga bavuga ko iyo uhaye abana bakiri bato kandi batabona ibyo kurya bihagije bene iyi miti yangiza umwijima, igatera ’izindi ngaruka nyinshi nko guhora ufite umunaniro, n’ihungabana ryo gusinzira n’imyifatire.ONU ivuga ko ubu “akaga” karimo karaba muri Afghanistan. Abagabo benshi mu karere kari ku nkengero ya Herat bakora cyane buri munsi mu mirima. Bamaze imyaka babayeho ubuzima bugoye.

Inkomoko: BBC gahuza

Related posts