Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Bwababaje benshi Ubuhamya bwatanzwe n’umwe mu bo muryango w’umuntu wishwe na Kazungu ukurikiranyweho ibyaha byo kwica abantu akabashyingura mu nzu .

Uwitwa Ingabire Grace w’imyaka 23 y’amavuko abinyujije ku rubuga rwe rwa WhatsApp yashyizeho ifoto ya musaza we Turatsinze Eric, yandikaho amagambo agira ati “Iyo mbimenya nari kugusezera.” Nyuma yayo magambo yongeraho n’utu emoji tubiri turimo kurira.

Inkuru mu mashusho

Kuri iyo foto, hariho umusore wambaye agapfukamunwa k’umukara, umupira wa runiga w’umutuku arenzaho ishati igiye gusa n’ikigina, ukuboko kwe kw’iburyo yakuzamuye atanga pisi (Peace) ahagaze ku cyapa kiri ahantu hamwe muri Kigali.

Iyo foto igaragara nkaho iri mu zanyuma mushiki we yafashe igihe baherukanira muri Werurwe 2022, nibwo Ingabire yaje kuburana na musaza we Turatsinze wari waravuye iwabo I Kayonza akajya I Kigali nyuma y’uko yari arangije amahugurwa mu bijyanye no gutunganya imisatsi akava iwabo agiye gushaka aho abona amahirwe yo gukorera aza no kwakirwa na mwenewabo utuye I Remera ahitwa Ku Gisimenti.

Kuwa 9 Werurwe 2022 nibwo umuryango wa Turatsinze wakiriye intabaza ivuga ko umuhungu wabo yaburiwe irengero iturutse ku bari baramwakiriye. Kuva ubwo, se afatanyije n’umuryango we batangiye kumushakisha bahereye ahantu hose hari bene wabo, bashakishije no mu ma gereza, bashakira mu bigo bya gisirikare bikorerwamo imyitozo, batekereza ko umuhungu wabo yaba yarinjiye igisirikare atabamenyesheje.

Gusa imbaraga zose bakoresheje ntakintu zigeze zibagezaho mu gihe kingana n’umwaka wose, nta yandi makuru bigeze babona ku mwana wabo kugeza ubwo hamenyekanye ko uyu mihungu wabo ari umwe mu bishwe na Kazungu Denis wicaga abantu bigenjemo abakobwa akabashyingura mu nzu yabagamo.

Ariko kandi ku wa 12 Nzeri 2023, nibwo Ingabire yabwiye ikinyanakuru cyandika cyitwa The new times ko nyuma y’uko Kazungu atawe muri yombi kuwa 5 Nzeri 2023, aribwo bamenye amakuru y’urupfu rwa musaza we. Ingabire yagize ati “Nyuma yo kumva amakuru avuga kuri Kazungu, marume yagize amakenga avanze n’ubwoba, akeka ko Eric (Turatsinze) ashobora kuba ari mubishwe.”

Nibwo nyirarume yabazaga RIB, amakuru bahawe yabashenguye umutima. Kugira ngo bamenye ko Turatsinze ari mu bishwe na Kazungu, se yarahamagawe bapima uturemangingo ndangasano (DNA). Kuwa 11 Nzeri 2023 nibwo se wa Turatsinze yageze kuri (Rwanda Forensic Institute).

Aha yagize Ati “Ntabwo tuzi Kazungu na gato, Niba bari baziranye na Eric ntitubizi gusa twasabye RIB kutwemerera kuvugana na Kazungu kugira ngo tumubaze ibisobanuro birambuye ku buryo yahuye na Eric, ariko batubwira ko bazatwemerera ko tuzavugana nyuma yo kumenya imyirondoro y’imirambo yabonetse yose.”

Uyu Ingabire kandi yavuze ko Turatsinze musaza we yari umuntu mwiza kandi akunda gusenga. Ati “99% by’abantu bamuzi bakubwira ko ari umusore wakundaga gusenga. Kazungu rwose yatwambuye umuntu mwiza.”

Related posts