Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Bwa mbere mu mateka, Ndimbati na Fridaus nyuma y’ imyaka ibiri badacana uwaka bicaranye ku meza y’ ibiganiro babwizanya ukuri

 

Umukinnyi wa Filime nyarwanda Ndimbati ubwo yatangizaga iki kiganiro yakoreye kuri Channel ye ya Youtube yitwa Ndimati TV, yazanye umugore babyaranye abana b’impanga nyuma yo kuburana akaza gukatirwa akajya gufungwa.Ndimbati yavuze ko byose bishoboka kuba yakwicarana nawe ndetse na Fridaus avuga ko nta mpamvu yo gukomeza urwango.

 

Fridaus yagize ati:”Ese wiyumva gute iyo wicaranye n’umuntu wakujyanye  i Mageragere ?”. Ndimati ati:”Ese ujya ubyemera ko ufite uruhare runini cyane kugira ngo unyobore iriya nzira.Ese ubwo waregaga , ariko uziko iyo ntekereje ikintu waregeye ngeraho nkakibura , nsanga ntakintu wigeze uregera na kimwe”.

 

 

Fridaus yabajije Ndimbati icyo yamutekerezagaho ubwo yamubonaga akamubwira nabi, undi nawe amubwira ko atagombaga kumushima kuko atigeze amugirira neza.Kuruhande rwa Fridaus yumvaga ko byari byiza ko Ndimbati yari yagiye kwigira muri gereza, gusa Ndimbati avuga ko umuntu ushaka kukwerekeza muri gereza aba ari mubi cyane.

 

Muri iki kiganiro Ndimbati yagize ati:”Byibuke kirya gihe , twari turi kumwe njyewe nawe n’abana bacu.Urambwira ngo ushaka kwisubirira mu buzima busanzwe kandi icyo gihe wari ufite na Fiance, gusa uravuga ngo uriya muntu ashobora kutemera abana , ni wabo ntabwo baziko mfite abana ndetse uwo muntu yaracuruzaga kandi unamukorera, urambwira ati rero nabwo umuntu yanshyira murugo mfite abana. Icyo gihe ndagenda nganira na Famille, tubyemeranywaho abana ufunga ibyenda yabo yose, abana urabazana unarara murugo,Icyo gihe umudamu wanjye yarakubwiye ngo bazagushakire umukozi.Icyo gihe hari k’umunsi w’abagore mukora ikiganiro kugira ngo munkanyage ndetse tunabibwire n’abantu batazakomeza kubyibazaho , ntanubwo twabyumvikanye twembi , imbere y’umucamanza n’ibindi”.

 

 

Muri iki kiganiro Fridaus yemeje ko ariwe wasabye Ndimbati ko bahura bakaganira ndetse yemeza ko yishimira intambwe yatewe.Muri iki kiganiro cyabo bombi kandi, yabayeho kuvuga mu muzina umupango wo gufungisha Ndimbati wagaragaje uburakari budashingiye kurwango ahubwo bwo kwereka Fridaus ko hari aho bamurenganije afanyije nubwo bakoranye ikiganiro bwa mbere.

 

 

Fridaus yavuze ko yasabye imbabazi umugore wa Ndimbati , avuga ko ibyabaye byabereye muruhame bityo ko yagombaga kuzimusabira muruhame.Bombi bagiriye inama abakurikiye ikiganiro ndetse babizeza ko ikiganiro cyabo bombi kizagaruka,Bamwe mu barebye iki kiganiro bavuze ko bishimiye kubabona, abandi bagaragaza ko bitari bikwiye ko Ndimbati na Fridaus bongera kwicarana na cyane ko ngo hashobora kongera kugaragara urukundo hagati yabo.

 

Related posts