Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Butembo_ DRC : Abigaragambya bahaye ubutumwa bukomeye MONUSCO

Abigaragambya mu mujyi wa Butembo batangaje ko badashaka kongera kubona abasirikare ba MONUSCO n’ imodoka zabo bajarajara muri uwo mujyi ko ahubwo bagomba kuzinga utwabo bakabavira ku butaka mu maguru mashya.

Bakomeza batangaza ko kuri uyu munsi tariki ya 04 Kanama 2022, nta mucuruzi w’Umukongomani wemerewe kugira igicuruzwa agurisha Monusco, ndetse banasaba imiryango n’ amashyirahamwe byigenga ndetse n’ ibyareta gutagira icyo ari cyo cyose bumvikanaho cyangwa bakorana MONUSCO.

Ibi bikubiye mwitangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizwe ahagaragara ku munsi w’ ejo tariki ya 03 Kanama 2022, na Sosiyete Sivile ikorera mu mujyi wa Butembo , ubuhuzabikorwa bw’ umujyi wa Butembo ku bufatanye n’ itsinda ry’ abenegihugu ryiyemeje gushyira igitutu kuri MONUSCO.

Biteganyijwe ko iyi myigaragambyo itangira saa sita z’ amanywa zo kuri uyu wa 04 Kanama 2022, ndetse ngo abitabira iyi myigaragambyo bakaba bagomba kwamagana MONUSCO bitwaje inyandiko ziyisaba kuva ku butaka bwa DR Congo byihuse ntayandi mananiza cyangwa bagahangana na yo.

Related posts