Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Buryo koko umuntu agira amahirwe make ndemeye! Yiganye na Visi Perezida ubu we acuruza amagi n’ ubunyobwa ku muhanda_ Ubuhamya..

Ni kenshi buri wese yibwira ko kwiga menshi bizatuma agira ubuzima bwiza gusa hari abo bidahira, ibi tubivuze nyuma y’ uko hagaragaye umusore wo mu gihugu cya Kenya witwa Denis Obili Ogolla , wiganye na Visi Perezida William Ruto , avuga ko yize amashuri menshi akaba afite impamyabumenyi zitabarika ariko ntacyo zigeze zimumarira kuko ubu acuruza amagi n’ ubunyobwa ku muhanda.

Mu kiganiro uyu musore Denis Obili Ogolla , yagiranye na Afrimax TV yamusanze mu mujyi wa Nairobi aho aba ari kuzunguza amagi mu mihanda y’ i Nairobi , yatangaje ko yize amashuri menshi agamije kuzabaho neza no kuzateza imbere umuryango we ariko izi nzozi zose yatekerezaga zirayoyoka.

Uyu musore avuga ko yagerageje gushaka akazi inshuro zirenga ibihumbi bitanu( 5000) , bikananirana agahitamo kwigira gucuruza amagi, muri uyu mujyi wa Nairobi , anyuzamo akirambika mu busitani buri muri uyu mujyi , akagaragaza akababaro ko kuba ari mu buzima bugoye cyane atigeze yifuza ndetse yewe no kuba yarataye igihe cye cyose ngo ariga.

Avuga ko ubwo yarangizaga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ amategeko , yarangirije rimwe n’ abarimo abahiriwe muri Kenya bafite imyanya ikomeye. Ati“ Narangirije rimwe n’ abantu benshi ubu bakomeye. Umwe muri bo ni Visi Perezida Dr Ruto William undi wa kabiri ni Philomena Mwilu Mbeta ubu akaba ari Visi Perezida w’ Urukiko rw’ Ikirenga na Eugene Ludovic Wamalwa[ yabaye Minisitiri w’ Ubutabera]”.

Mu nzu nto abamo , irimo ibikoresho byose akoresha , ndetse n’ impamyabumenyi zose yagiye ahabwa zose yagiye arambika ahantu hamwe. Avuga ko yize ashyizeho umwete kugira ngo ave mu bukene yakuriyemo bwatewe no kuba yarabayeho ari impfubyi akiri muto agasigara arera barumuna be dore ko ari we mfura mu muryango avukamo.

Yemeza ko amaze kugira impamyabumenyi zirenga 100 ariko ko atazi impamvu atabona akazi kuko ntako aba atagize ngo ashake. Ati“ Ntimwumve narize ayo amashuri yose ngo mugire ngo narahiriwe. Nabuze akazi ubushomeri bunyigirizaho nkana kugeza ubwo nibaza icyo Imana yampoye nkakibura. Bamwe mu nshuti zanjye banyibazaho kandi nanjye koko nkumva biranshobeye”.

Uyu musore avuga ko hari n’ aho yagiye atsinda akazi mu myanya ikomeye ariko bikarangira aguzwe , ntayijyemo ahubwo ikinjizwamo abandi.

Related posts