Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Burya kunywa ikawa irimo ubuki bifitiye akamoro gakomeye ubuzima bwacu. Soma icya 4 n’ icya 10 buri wese biramureba..

Ikawa ni icyo kunywa cyiza , dore ko ikungahaye ku ntungamubiri , ibisukura umubiri n’ ibindi binyuranye bifitiye umubiri akamaro. Ubuki ku rundi ruhande na bwo ni bwiza dore ko busimbura isukari yo mu ruganda, kandi bwo bufitiye akamaro umubiri kurenza isukari. Uruvange rwa byombi rero nta kabuza rufitiye umubiri akamaro , nk’ uko muri iyi nkuru tugiye kubibona.

Aha reka tubanze twibutse ko ushyiramo ubuki, ikawa itari kubira kuko hari intungamubiri zakangirika ahubwo ubushyiramo ifite ubushyuhe budakabije , yayindi uba ugiye kunywa nyine.

1.Ni nziza ku mwijima: Ikawa irimo ubuki ni nziza ku mwijima kuko iwurinda kanseri, hepatite idatewe na virusi, kandi ku banywa inzoga birinda umwijima wabo kuba wakwangizwa na zo. Ubushakashatsi bwerekana ko kunywa ikawa udutasi byibuze 2 buri munsi bigabanya 80% kuba warwara indwara z’umwijima.

2.Gufasha imikorere y’umutima:Kunywa ikawa irimo ubuki bituma umutima ukora neza, bituma amaraso atembera neza, ibi rero bigatuma utarwara indwara z’umutima na stroke.

3.Kugabanya ibyago byo kurwara diyabete:Iki kinyobwa kizamura igipimo cya insulin mu maraso. Ibi rero bituma isukari mu mubiri itarenga igipimo bityo bikagabanya ibyago byo kurwara diyabete.

4.Gukangura ubwonko:Uko dukura, ubwonko bwacu bwibutsa bugenda bucika intege kugeza ubwo tugenda twibagirwa bya hato na hato ndetse bamwe bakanagira uburwayi bwo kwibagirwa burundu (Alzheimer’s disease). Agatasi k’ikawa irimo ubuki buri gitondo, ni umuti mwiza uzakurinda ibyo byose. Ubushakashatsi bwerekana ko bigabanya ku gipimo cya 65% ibyago byo kwibagirwa ndetse na 60% kuba warwara isusumira

5.Gusukura impyiko:Iki kinyobwa gituma unyara kenshi ibi bikaba byiza mu gusukura impyiko. Ni ikinyobwa cyiza ku bafite ubwandu bw’umuyoboro w’inkari kuko bibafasha gusohora bagiteri n’ubundi burozi mu mubiri binyuze mu nkari banyara

6.Ni isoko y’intungamubiri:Iki kinyobwa kiba gikusanyirije hamwe intungamubiri na za vitamini byose bikomoka ku buki n’ikawa. Muri byo twavugamo vitamini B1, B2, B3, B5, B6, C ndetse n’imyunyungugu ka Calcium, Ubutare, Magnesium, Phosphore, Potassium, Soufre, Manganese.

7.Byagufaha kugabanya ibiro:Ufashe ikawa n’ubuki hasigaye iminota 30 ngo utangire siporo bituma imikorere y’umubiri yiyongeraho 50% bityo ugatwika ibinure byinshi kurenza utayifashe. Gusa aha biba byiza ku bakora siporo ya mu gitondo.

8.Kugabanya ibyago bya kanseri:Uretse kuba birinda kanseri y’umwijima, kunywa ikawa irimo ubuki kandi binarinda kanseri zindi zinyuranye bitewe n’uko iki kinyobwa kirimo ibisukura umubiri binasohora imyanda. Twavuga nka kanseri y’umwijima, iy’amara, kanseri y’amabere.

9.Kongera ingufu mbere ya siporo:Mbere yo gukora siporo, ubanje kunywa ikawa irimo ubuki waba ubishoboye. Ibi bituma igipimo cya Adrenaline mu maraso kizamuka. Ibi bituma ibinure biri mu maraso bishwanyagurika maze hagakorwa ibizamura ingufu mu mubiri.

10.Kurwanya stress, kwigunga, kwiheba, agahinda gakabije: Iki kinyobwa cyibitseho ibanga ryo gufasha abagize intekerezo zibatera agahinda, kuba ufite stress cyangwa wumva wihebye. Gifasha ubwonko kongera kwisana ndetse iyo ubashije gusinzira nyuma yo kukinywa ukanguka wumva muri wowe wabaye umuntu mushya.

Igihe wumva wiyanze, wumva ntacyo umaze ku isi, igihe ubona byose bigusiga, jya unywa iki kinyobwa kizajya kigarura intege mu bugingo. Ubushakashatsi bugaragaza ko na bamwe baba bumva batagikeneye kuba ku isi, bashaka kwiyahura, kunywa iki kinyobwa birabafasha bakongera gukunda ubuzima.

Source:www.Ubujyanamahealth.blogspot.com

Related posts