Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Burya abadapfuye barabonana koko! Bad Rama ari mubyishimo bikomeye byo kongera kubona umuvandimwe we nyuma y’imyaka 30 aziko yapfuye

Umugabo wampamagaye cyane mumyidagaduro hano mu Rwanda uzwi nka Bad Rama ufite label ifasha yitwa The Mane Music Label ari mubyishimo bikomeye nyuma yo kubona umuvandimwe we bari baraburanye.

Uyu muvandimwe wa Bad Rama witwa Uwimana Moses Olivier yaburanye n’umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mumwaka 1994, Badram yavuzeko bahunze bava i Kabuga maze uyu muvandimwe we akavamo akubura, yakomeje avugako bamushatse kenshi ariko bagaheba.

Uyu muvandimwe we akaba kurubu aba mukarere ka Musanze aho afite akazi mumicungire y’amahoteli.

Badram n’umuvandimwe we Olivier bakaba babonanye nyuma y’imyaka 30 bari baziko buri wese ntamuvandimwe afite.

Olivier ngo yagiye abwira kenshi ko asa nuyu mugabo w’ikimenyabose Badram ariko ngo ntabihe agaciro nyuma yaje kumva umubyeyi wa Badram wari witabye Imana yumva ahuje amazina nay’umubyeyi we nibwo uyu musore yatangiye gukurikirana ibyo yabwirwaga.

Olivier yaje kuvugisha Rafiki Coga usanzwe akorana umutekerereza inkuru yibyababayeho baza gusanga ari umuvandimwe wa Badram baburanye mumyaka 30 ishize.

Aba bombi bakaba barigushima Imana yongeye kubahuza nyuma y’imyaka myinshi buri wese aziko ntamuryango agira.

 

Related posts