Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubukungu

Burundi: Bashyira imisigati mu cyayi kubera kwihagararaho kw’isukari. Dore icyo leta y’uburundi ibitangazaho!

Igihugu cy’uburundi, abaturage baratabaza leta nyuma yaho ibura ry’isukari rikomeje guteza ikibazo mugihugu kugeza nubwo abaturage barikwifashisha imisigati bakayifashisha mucyimbo cy’isukari maze bakayinywa mucyayi, nimugihe abandi batangaza ko baha abana imigati ariko bagasaba abana ko banywesha amazi ,ndetse yemwe hari nabavuga ko kubera ikibazo cy’isukari cyugarije igihugu cy’uburundi, bahisemo kuva kucyayi burundu.

Nkuko ikikibazo cyibasiye ibihugu bitandukanye, byageze mugihugu cy’u Burundi kibigirizaho nkana ariko bamwe mubaturage bo muntara ya cibitoke baganira na radio Isanganiro dukesha ayamakuru bavuzeko bifashisha imisigati maze bakayisekura mu isekuru,ibikatsi byayo bakabikamuramo amazi aryohereye maze bakayavanga n’amazi ndetse n’amajyane maze bakanywa icyayi kiryohereye n’ubundi nkuko bakoresha isukari.

Uretse aba bo muntara ya Cibitoke kandi, abaherereye mugisagara ca Bujumbura bo batangarije Radio Isanganiro ko bakorera abana babo imigati, bakayisiga brue band maze bagaha abana bakanywesha amazi. usibye ibi bibera mugisagara ca Bujumbura, abatuye muntara ya Kayanza bo bavuga ko bavuye burundu kucyayi cyangwa ibindi vyose biyikenera kuberako batabona ubushobozi bwo kugura iyisukari cane ko batangaza ko ikiro 1 cy’isukari kigeze kubihumbi 6 by’amafranga y’amarundi.

Ubwo umunyamakuru wa Radio isanganiro yageragezaga kuvugisha umuyobozi w’uruganda rutunganya isukari mugihugu cy’uburundi SUSUMO,yatangaje ko koko ikibazo cy’isukari cyugarije igihugu cy’u Burundi ahanini bitewe nuko umusaruro w’ibisheke wagabanutse ndetse n’imashini zifashishwa mugukora ibisheke zaba zishaje. uretse n’ibyo kandi yagaragaje ko abakenera isukari bikubye inshuro zirenze 4 soze ndetse n’inganda zitunganya inzoga 95% zikenera isukari akaba ariyo mpamvu yatumye isukari ikomeza kuba ikibazo gikomeye mugihugu cy’u Burundi.

Kugeza ubu ntakintu Leta y’u Burundi yari yabitangaza ho , ndetse hakomeje kwibazwa niba gukoresha iyi misigati bidashobora kuzagira ingaruka k’ubuzima bw’abantu. mugihe tugikomeza gushaka amakuru no kumenya icyo leta yaba ivuga kuri iki kibazo, tukaba tuzabibagezaho mumakuru yacu ataha

Related posts