Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Burundi: Abasabiriza ku muhanda bahuye nakaga, Abana baba ku mihanda barasaba ubufasha. inkuru irambuye

Ku wa kane, abategetsi bo mu Burundi bavuze ko igikorwa cya polisi cyo gukusanya abasabiriza ku muhanda mu mujyi mukuru wa Bujumbura kitazahagarara kugeza igihe “bazimanganywa burundu”.

abasabiriza ku muhanda i Burundi.

Ku wa kane, abategetsi bo mu Burundi bavuze ko igikorwa cya polisi cyo gukusanya abasabiriza ku muhanda mu mujyi mukuru wa Bujumbura kitazahagarara kugeza igihe “bazimanganywa burundu”.

Ishyirahamwe ry’igihugu ry’amashyirahamwe y’abana mu Burundi (FENADEB), rivuga ko abasabirizi n’abana bo mu muhanda bagera kuri 300 batawe muri yombi hagati y’uwagatatu n’uwa kane.

Abayobozi bemeje ibyo bikorwa bavuga ko bizakomeza kugeza “gusabiriza ndetse n’ikibazo cy’abana bo mu muhanda gicitse burundu mu Burundi”, ariko ntibagaragaza neza iyo shusho.

Ku wa kane, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubufatanye bw’igihugu, Felix Ngendabanyikwa yagize ati: “Nkuko byatangajwe, abana bo mu muhanda n’abasabiriza bakuze batawe muri yombi n’abapolisi kuva mu ijoro ryakeye.”

Yongeyeho ati: “Abana bazoherezwa mu bigo ngororamuco mu gihe ku bantu bakuru, abapolisi barimo kubaka amadosiye y’ubucamanza kugira ngo bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.” Minisiteri yongeyeho ko abana bazasubizwa aho bakomoka.

Mu mpera za Kamena, minisiteri yari yahaye abana bo mu muhanda bagera ku 7.000 n’ibihumbi by’abasabirizi basabiriza ibyumweru bibiri kugira ngo basubire mu rugo cyangwa bahabwe “ibihano bakurikije amategeko”.

Amategeko ahana y’Uburundi ateganya ibihano kuva ku mezi abiri y’igifungo kugeza ku myaka 15 kubera gushishikariza abana gusabiriza.

Umuhuzabikorwa wa Fenadeb, Ferdinand Ntamahungiro, yatangaje ko guverinoma yari yakoze igikorwa nk’iki mu mwaka wa 2018 ariko “abana bamwe bo mu muhanda cyangwa abasabirizi boherejwe mu miryango yabo mu gihugu imbere basubiye i Bujumbura”.

Related posts