Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Burn Boy yitandukanyije n’abamushyira mu kiciro kimwe na Davido na Wizkid

Igihangange mu muziki mu gihugu cya Nigeria, Africa ndetse no ku isi yose muri rusange Burn Boy uririmba mu njyana ya Afrobeats yitandukanyije n’abamushyira mu kiciro kimwe n’ibihangange Davido ndetse na Wizkid.

Mbere yo gushyira hasi indangururamajwi ngo ave ku rubyiniro, Burn Boy yatangaje ko atari kumwe Kandi atemeranya n’abamushyira mu kiciro kimwe na Davido na Wizkid bafatwa nk’abami b’injyana ya Afrobeats mu gihugu cya Nigeria abazwi nka 3 big mu rurimi rw’icyongereza. Burn Boy yavuze ko nta nyungu afite zo kuba yajya muri iryo tsinda rya big 3.

Yakomeje agira ati abo bavuga ko hari big 3 ahubwo bage bavuga ko hari big 2 hakaba na Burn Boy ukwange.

Burn Boy ni kuri ubu ni we muhanzi wabashije kuba yakwegukana igihembo cya Grammy award mi gihugu cya Nigeria abifashijwemo na album ye yise Twice as tall mu mwaka wa 2021.

Kuri ubu avuga ko yizeye ko agiye kongera kwegukana ikindi gihembo cya Grammy awards bizatangwa mu kwezi kwa Gashyantare 2024, cyane ko ari mu byiciro 4 bitandukanye ari guhataniramo ibihembo.

Related posts