Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Burera:Umugabo icyaha cyamuriye abura uko abigenza ubwo yari amaze kwica umugore mu buryo bubabaje!

 

Mu Murenge wa Gahunga wo mu Karere ka Burera haravugwa inkuru ibabaje aho umugabo ukekwaho icyaha cyo kwica umugore we.

Ni ubwicanyi bwabereye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10.07.2023, ngo uyu mugabo byari byagoranye kumufata kubera ko yari yifungiranye.

Inkuru mu mashusho

Umugore we yitwaga Elina Uzamukunda, bakaba babanaga mu Mudugudu wa Ntenyo, Akagari ka Nyangwe mu Murenge wa Gahunga muri Burera.Musaza wa nyakwigendera witwa Ndayambaje Alex ubwo yinjiraga mu cyumba yasanze mushiki we  yashizemo umwuka.Kugeza ubu kandi ngo ntiharamenyekana uburyo uriya mugabo yakoresheje amwica.

Abaturanyi b’uriya muryango bavuga ko Nshimiyimana yari asanzwe ari umurembetsi.Abarembetsi ni abantu bacuruza magendu  ariko ngo yari afite indi nshoreke mu kandi kagari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga avuga uriya mugabo yafashwe ubwo yageragezaga gutoroka.Avuga ko ubusanzwe mbere y’uko abashakanye bicana, haba hari ibimenyetso by’uwo mwuka mubi.

Abaturanyi barasabwe kujya babireba bakabibwira inzego z’umutekano cyangwa iz’ibanze kugira ngo bikumirwe. Ukurikiranywe ho ubwicanyi afungiye kuri Station ya Polisi yo mu Gahunga aho ari gukurikiranwa na RIB.

Related posts