Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Burera: Bamwe mu babyeyi bijejwe ibitangaza bamburwa amafaranga 35,500 na Telefone zigezweho za smartphone

 

Kubufatanye n’inzego zibanze n’abaturage mu karere ka burera , polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umusore w’imyaka 24, ukurikiranyweho kwambura ababyeyi amafaranga y’u Rwanda 35,500 na Telefone zigezweho, abizeza gushyira abana babo mu mushinga uzabishyurira amafaranga y’ishuri.

Uwatawe muri yombi ni umusore w’imyaka 24 y’amavuko, wafatiwe mu Mudugudu wa Gatovu, Akagari ka Gatsibo, mu Murenge wa Butaro, ahagana saa tatu zo mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 17 Nyakanga.

Inkuru mu mashusho

Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu bo yari amaze gutwara amafaranga na telefoni. Ati: ”Twahawe amakuru n’umuturage wo mu Mudugudu wa Gatovu, ko hari umusore waje yiyitirira kuba umukozi w’umushinga urihira abana amashuri, avuga ko buri mwana umwe azarihirwa nyuma yo kwishyura amafaranga 1500 yo kwiyandikisha.”

Akomeza agira ati: “Nyuma yo kwandika umwana we, yamutiye telefoni ye igezweho, avuga ko ashaka kuyifashisha mu gukora raporo, ahita agenda ni bwo uwo muturage yagiraga amakenga agahita ahamagara Polisi.Hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata, afatirwa mu rundi rugo rwo muri uwo Mudugudu agiye kwandika undi mwana, afite urutonde rugaragaza igiteranyo cy’amafaranga 31,500 yari amaze kwishyurwa ku bana 21 na telefoni igezweho yari yatse umuturage.”

Uyu musore yemeye ibyaha aregwa by’ubwambuzi bushukana akavugako yabikoreye abagera kuri 21, ko yafashe ari umunsi wa 2 abitangiye, uretse Telefone agifite ngo amafaranga yo yarayakoresheje.

SP Mwiseneza yashimiye uwatanze amakuru yatumye afatwa bikiri mu maguru mashya, asaba abaturage kuba maso bakajya bagira amakenga bakabanza bagashishoza mu gihe hari uje abaka amafaranga abizeza ibitangaza.

Yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagashaka imirimo bagakora bakiteza imbere aho kumva ko bazakizwa no kwihesha iby’abandi bagezeho biyushye akuya.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Butaro kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe telefoni yafatanywe yasubijwe nyirayo.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 174; Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Related posts