Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Bunagana: igisirikare cya DRC cyongeye kubura imirwano kubarwanyi ba M23. Soma inkuru irambuye!

Iminsi irashize indi iratashye, Uburasirazuba bwa repuburika iharanira demokarasi ya congo butarangwamo ikitwa amahoro kubera imirwano iri guhuza ingabo za leta FARDC ndetse n’abarwanyi ba M23. aba barwanyi bateye bavuga ko baje kurwanira uburenganzira bwabo, ariko nyamara leta ya DR Congo irangajwe imbere na president Felix Antoine Tshisekedi bakavuga ko aba ari agatsiko kamabandi ndetse banamaganira kure ibyo kuba bajya mubiganiro ngo habe hakemuka iki kibazo.

Kuva kjuwa 10 Kamena 2022, hatangiye imirwano ikomeye cyane yaguyemo abasirikare kumpande zombi, ariko biza kurangira murukerera rwo kuwa 12 Kamena 2022 abarwanyi ba M23 birukanye burundu abasirikare ba leta mubirindiro byabo byari biri muri Bunagana.

Uko iminsi yakomeje niko hagiye hategurwa ibitero bitandukanye bigategurwa na FARDC igamije kureba ko yakwisubiza agace ka Bunagana, ariko abarwanyi ba M23 bakomeza kuba ibamba ndetse bakomeza kugenda bigarurira utundi duce.

Kurubu izi ngabo za leta FARDC zakajije imirwano aho zishaka kwirukana aba barwanyi ba M23 bameze nkabashaka kwigarurira umujyi wa Goma ariko aba barwanyi ba M23 nabo bakaba bakomeje kuba ibamba. umuvugizi wa FARDC yatangaje ko biteguye urugamba ko ndetse intego ari ukurutsinda.

Related posts