Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Bugesera:RIB yataye muri yombi umusore wari umaze iminsi yarashimuse umwana w’abandi ndetse yaranamukoreye ibiteye  agahinda, byashenguye imitima yabenshi

Mu minsi ishize nibwo ababyeyi batuye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, Akagari ka Kanzenze mu Mudugudu wa Cyeru batanze itangazo ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ahandi hatandukanye, bashakisha umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 6 wari watwawe n’umugabo wari waje mu rugo rw’abaturanyi ashakisha akazi.

Gusa nyuma ababyeyi b’uyu mwana baje kumubona bamujyana ku ivuriro rya ADEPER Nyamata, abaganga baramusuzuma bemeza ko yakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina.

Umubyeyi w’uyu mwana  Bikorima Etienne atangaza ko umugabo wari waramushimutiye umwana yitwa Kwizera John w’imyaka 27, yafatiwe mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, aho yari acumbitse mu rugo rw’umuturage.

Aho yagize ati “Umwana twamubuze tariki 22 Kanama 2023 dutanga amatangazo tumubona tariki 27 Kanama 2023 amumaranye iminsi 5, abonywe n’umuyobozi ushinzwe umutekano wo mu Murenge wa Gako”.

Uyu mugabo kandi akomeza asobanura ko amatangazo yatanze yatumye uwo muyobozi agira amakenga, ubwo yabonaga Kwizera John ari kumwe n’uwo mwana, ni ko kumubaza ati niba ari uwe, undi amusubiza ko umwana ari uwe, amubajije amazina y’uwo bamubyaranye arayayoberwa niko kubaza umwana amazina y’ababyeyi be, arayavuga ndetse avuga ko uwo musore bari kumwe atari se.

Ibyo bikimara kuba uwo musore bahise bamufata bamujyana mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, yemera ko yashimuse uwo mwana amubeshye ko agiye kumugurira amandazi amutwara gutyo, kugeza ubwo ababyeyi be bamubuze batangira kumurangisha.

Bivugwa ko mu minsi itanu yamaranye n’uyu mwana, bararaga mu bihuru ndetse rimwe na rimwe bakarara mu nzu zitaruzura bwacya akajya gushaka ikiraka, kuko ngo hari aho yagiye kubakira abantu urugo baramuhemba.

Uwo musire kandi ngo hari aho yabwiye uwo mwana ko azamwica navuga ko atari se, kandi amutegeka ko azajya avuga ko batabana na nyina kuko yatandukanye na se.

Mu kiganiro n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Bwana Rwasa Patrick, yatangaje ko uyu mwana akimara kuboneka yatanze amakuru ko uyu Kwizera John, yamuhohoteraga muri iyo minsi bamaranye bituma ababyeyi be bamujyana kwa muganga kumusuzumisha, raporo ya Muganga ihabwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).

Mu magambo ye yagize ati “Umwana akimara kuboneka, uwamushimuse yatawe muri yombi kuko akimara kubura ababyeyi be bari babimenyesheje RIB, kugira ngo ibafashe gushakisha, aho abonekeye rero hakozwe dosiye kugira ngo ashyikirizwe ubutabera”.

Uyu muyobozi kandi agira inama abantu batandukanye kujya barinda abana babo, kandi bakagira amakenga yo kubarinda abantu batazi aho bakomoka, kuko bashobora kuba ari abagizi ba nabi ndetse no asaba abaturage kujya batanga amakuru ku bantu binjiye mu mudugudu batazi, kugira ngo ubuyobozi bubamenye inkomoko n’imyirondoro yabo, igihe haba habaye igikorwa kibi gikozwe n’abo bantu ubuyobozi bibworohere kubakurikira.

Gusa amakuru ahari akaba ari uko uyu musore Kwizera John atari ubwa mbere yiba umwana kuko muri urwo rugo yibyemo umwana, yahasize undi na we w’imyaka 5 yari amaze iminsi agendana, kandi na we basanze yaramukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.

Gusa aba bana bombi bamaze kubonana n’ababyeyi babo barimo kubitaho no kubahumuriza, muri ibyo bibazo byose banyuzemo ndetse banajyanywe kwa muganga bahabwa imiti, ibafasha kubarinda kuba bakwandura virusi itera SIDA. .

Kuri ubu uyu musore Kwizera John ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Ntarama, kugira ngo hatunganywe dosiye ye  ishyikirizwe ubutabera.

Related posts