Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Bugesera: Umurambo wasanzwe hafi y’ikiyaga nyuma y’icyumweru bikekwa ko waba warishwe n’abarobyi

 

Mu murenge wa Gashora wo mu karere ka Bugesera, habonetse umurambo w’umugabo mu kiyaga cya kirimbi giherereye muri aka gace habonetsae umurambo wa Nyakwigendera Byiringiro Egide wari waraburiwe irengero mu gihe kingana n’icyumweru.

Uyu mugabo Byiringiro bivugwa ko yaburiwe irengero nyuma to kwicwa akajugunywa muri iki kiyaga cya Kirimbi nk’uko byatangajwe n’abari kumwe na Nyakwigendera ubwo yicwaga kuri ubu bo bakaba bari mu maboko ya RIB.
Bamwe mu baturanyi ba Nyakwigendera ndetse n’umugore we, mu gahinda kenshi kiganjemo amarira, kwimyoza ndetse no kwijujuta bagarutse ku rupfu rwa Byiringiro barushaho no kugaragaza agahinda bafite ndetse n’ibyago bahuye nabyo.

Umubwore we yagize ati “Ubwo Dieudone na Ahiteretse baraje barambwira ngo niniyakire bati umugabo wawe bamufashe, hari nka saa moya za mu gitondo ntigeze mubona, noneho ndababwira nti reka nge kumureba barambwira bati byihorere ngo araje,ndababwira nti none se ko murimo mumbwira ko bamufashe nimbyihorera araza gute? Abo nabwira bose bakansha integer ngo nimbyihorere ariko nange nkumva umutima uri kundya ndakomeza ndagenda njya kumereba ngezeyo nsanga ntawuhari ndagaruka, bari banzaniye imyenda ye ngwee nkagira ngo yagize isoni zo kuza yambaye boxer yonyine ngezeyo ndamubura ndagaruka”.

Abaturage barasaba cyane iperereza ryimbitse ku kishe Egide na cyane ko ngo gutinda kubona uyu murambo bahamya ko hari n’abandi babyihishe inyuma kuko ngo n’ubu babyutse hakiri kare mu gushakisha uyu murambo abarobyi bakavuga ko ngo wabonetse nyamara ngo ntibagaragaze aho uri kugeza ubwo Polisi yafataga icyemezo cyo kwinjira mu mazi nyamara babona Polisi yigiriye mu mazi bakabona kwerekana aho uwo murambora uherereye.

Umwe mu baturage bari bahari yagize ati “Ngewe ubwange nazindukiye hano kuva mu gitondo, maze kwicara hano, abarobyi baje bahansanga, bamaze kuhansanga baratangiye barakoze, kubera ko bari bazi aho icyo gikorwa cyabo nyirizina kiri,batemye igikuri cya mbere baba baragikatanye ari cyo kiriya yarariho, bakat icya kabiri, bakase icya gatatu bakizana imbere yange aho nari nicaye, baravuga ngo barumva ngo umunuko uzamutse, ngo dore ngo n’ibinure, bati ngo amazi turi bunywe uyu munsi ngo araba ameze nabi,urabona ko avumbutse aruko ubutabazi bukomeye burinze kujya mu mazi,ni ukuvuga ngo barimo bamutembesha bashaka kujya kumuhisha nk’uko umugambi wabo nyine bawusohoje”

Ikifuzo cy’abaturage ndetse banahuriyeho n’ubuyobozi bw’uyu murenge wa Gashora ngo ni uko abishe Nyakwigendera bazanwa mu ruhame.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora yemeje ib’urupfu rwa Nyakwigendera Egide, gusa agira icyo yizeza aba baturage babajwe cyane n’uru rupfu rwa mugenzi wabo.

Gitifu yagize ati “Igikuru navuga ni uko bikiri mu iperereza, ariko ku mahirwe ni uko twabashije kuzana nabo batwereka ikerekezo bavuga ko we yirukansemo”.

Ubwicanyi bukoranywe ubugome bukomeje kumvikana hirya no hino mu gihugu n’aha mu karere ka Bugesera mu mirenge itandukanye yo muri aka karere kandi buri kiciro muri bwo kikaba kibugaragaramo, bikaba bikwiye ko nk’uko aba baturage babyifuza, inkiko zakwegera abaturage, imanza nk’izi zikajya zibera mu ruhame kuko byarushaho gutinyisha abagizi ba nabi gukora ibyaha n’abaturage bakarushaho gusobanukirwa neza iby’amategeko

Ivomo: YongweTV

 

Related posts