Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Bruce Melody mu muryango umwinjiza muri gereza, Emmy yarahiriye kumufungisha

Nikenshi cyane hagiye humvikana urwango rukomeye hagati y’umunyamakuru Emmy ukorera Igihe ndetse na Bruce Melody nubwo nanubu hataramenyekana ikintu nyirizina baba narapfuye kuko havugwa byinshi.

Kuri ubu ibyaba bagabo bikaba bigeze habi kuko noneho umwe ashaka gufungisha undi.

Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Bruce Melody aherutse gutangaza ko umunyamakuru Nsengiyumva Emmanuel uzwi nka Emmy Rwanda Ikinege amwanga, biza no guteza urunturuntu muri mu gisata cy’imyidagaduro nyarwanda bigera naho Emmy ubwe atangaza ko atanga Bruce Melody ndetse anavuga ko ntanicyo bapfa.

Kuri ubu  ku mbuga nkoranyambaga abantu bari guhanahana amajwi bivugwa ko ari aya Emmy avugana kuri telefoni n’umukobwa witwa Diane  bivugwa yabyaranye na Bruce Melody ariko akaza kwihakana umwana.

Muri ayo majwi Emmy asaba umukobwa ko yazajya kurega Bruce Melody ko adafasha umwana , ariko uwo mukobwa akamubwira ko hakorwa ibiganiro bye na Bruce Melody kurusha kumurega icyakora akomeza abwira uwo munyamakuru ko ibiganiro byanze aribwo yakwifashisha izindi ngufu.

Muri ayo majwi kandi uwo mukobwa humvikanamo nkumuntu udafitiye urwango Bruce Melody nubwo Emmy we akomeza amuhatira kujyana mu nkiko

Emmy we akomeza abwira uwo mukobwa ko n’ubundi Bruce Melody ibyo gufungwa ntaho azabicikira kuko azakora ibishoboka byose ntihagire aho bahurira

Related posts