Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Bruce Melodie yongeye kwikoma itangazamakuru avuga ko atazongera guceceka, ibyo yaganiriye na Perezida Paul Kagame

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye mu muziki nka Bruce Melodie numwe mubahanzi bakomeye hano mu Rwanda ndetse unabigaragaza cyane kuko numwe mubahanzi bake bamaze guhura na Perezida Paul Kagame.

Gusa ngo ntabyera ngo de kuko uyu muhanzi nubwo Ari ahantu hashimishije yahishuye ko yagiye asubizwa inyuma kenshi nabamwe mubanyamakuru bakorera ibinyamakuru bikomeye hano mu Rwanda.

Uyu muhanzi yakomoje ku munyamakuru witwa NIYIGABA Clement ukora kuri DC Tv ukunda kumukoraho inkuru zimusebya cyangwa zimuvuga nabi kugirango yibonere abakurikira ibiganiro bye dore ko abantu benshi bakunda byacitse.

Yakomeje agira ati  “Nigeze kubona avuga ngo naragiye nifitoreza muri MTV kandi ikiganiro nakoze kiri kuri YouTube. Kandi nawe we ni umunyamakuru wo kuri YouTube udafite ubushobozi bwo gushaka icyo kiganiro ngo narangiza abone kuza kuvuga.”

Mu magambo ye yongeyeho ati “Ako gakuru narakarebye ndavuga nti , none se anyuzamo akabeshya?”

Uretse iyo nkuru , Melodie yanavuzeko hari indi nkuru uyu munyamakuru yamuvuzeho nayo itari ukuri ariko akayivuga ayikuye ku kinyamakuru ‘IGIHE’, avuga ko nubwo ari ho yayikuye bitavuze ko nawe yabeshye agatangaza amakuru atari ikuri.

Ageze kuri iki kinyamakuru uyu muhannzi yahise ahishura ko hari umunyamakuru ugikorera ‘umwanga’, agira ati  “IGIHE  kigira umunyamakuru witwa Emmy…Emmy ni umuntu utanyiyumvamo nagato

Muri iki kiganiro uyu muhanzi yakomeje agaruka ku buryo hari inkuru nyinshi cyane z’ibihuha zagiye zimuvugwaho zisohotse mu kinyamakuru IGIHE zanditswe na Emmy.

Abwiwe n’umunyamakuru Murindahabi Irene baganiraga  ko ibyo avuze bikomeye , Bruce Melodie yashimangiye ko  abizi neza ko ibyo atangaje bikomeye, avuga ko atabivuze kubera inkuru imwe cyangwa se ebyiri uyu munyamakuru yaba yaramwanditseho , avuga ko hari n’izo yagiye yandika nyuma akazisiba ndetse ngo  amufiteho amakuru menshi  yari “arushye ku biceceka ”.

Melodie yavuze ko kuva uyu munsi atazongera guceceka ngo areke kuvuga ku bintu bishaka kumwangiriza izina.

Uyu muhanzi atangaje ibi mugihe tariki 31 Nyakanga 2023, yashyize ubutumwa kuri Twitter ye ahakana amakuru yatangajwe na IGIHE mu nkuru yagarukaka ku buryo igitaramo aherutse gukorera mu Burundi mu mpera za Nyakaga cyagenze .

Ni inkuru yanditswe n’umunyamakuru Nsengiyumva Emmy, ifite umutwe ugira uti “Yaririmbye ‘Akinyuma’ yaciwe na Leta, Polisi ibyivangamo : Ibyaranze igitaramo cya Bruce Melodie i Bujumbura

Ibi Bruce Melodie abivuze yabitangaje ubwo yarari mukiganiro na shene yo kuri YouTube MIE EMPIRE.

Uyu muhanzi abajijwe ibyerekeye guhura kwe na Perezida Paul Kagame avuga ko ara amahirwe yimboneka rimwe.

Mumagambo ye yagize ati” Narindi mukiganiro ahantu, umuntu araza arambwira ngo baranshaka, mbaza no kugirango nukubeshya, gusa nyuma ndagenda mbona mpuye na Perezida Paul Kagame muburyo ntari nabipanze rwose.

Abajijwe ibyo baganiye avugako atari ibintu byo kuvugira muruhame kuko ari ibanga.

Uyu muhanzi yakomeje avugako ikiza aruko abayobozi bakuru babona ibyo bakora kandi bakabyinshimira anahishurako inzira y’umuziki igiye kwaguka kuko bigaragarako ibyo bakorabafite ababashyigikiye.

 

Related posts