Bruce Melodie yatumiwe mu gitaramo Afro Legacy giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2026, kikazabera muri Birmingham Palace i Bruxelles. Ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza uruhare rw’abahanzi mu iterambere ry’umuco wa Afurika.Iki gitaramo kandi kizanahuzwa no guha agaciro Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa buri mwaka ku wa 8 Werurwe.
Bruce Melodie, umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bafite izina rikomeye mu karere no ku rwego mpuzamahanga, azasusurutsa abazitabira iki gitaramo abinyujije mu ndirimbo ze zakunzwe cyane.Azaba ari kumwe na Sheebah Karungi wo muri Uganda, bombi basanzwe bafitanye indirimbo bise “Embeera Zo” yakunzwe mu bihugu bitandukanye.
Iki gitaramo kizanaririmbwamo injyana zitandukanye zirimo Afrobeat, Dancehall n’izigezweho, kinasusurutswe n’abavanga imiziki b’abahanga barimo DJ Princess Flor, DJ Vicious na DJ Saido.Byitezwe ko Afro Legacy izitabirwa n’abantu benshi bakunda umuziki nyafurika batuye i Burayi, kikaba igikorwa cyihariye gihuza umuziki, n’umuco.
