Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Bitunguranye, Umugeni yarashwe ari mu bukwe, inkuru irambuye…

Umugeni witwa Mahavash Leghaei , wo mu gihugu cya Iran yarashwe mu bukwe bwe maze ahita yitaba Imana, bivugwa ko iryo sasu ngo ryari rigendereye kwica uwundi muntu ariko riza kuyobo rihitana uyu mugeni wababaje benshi.

Nyuma y’ uko isasu riyobye ryaje gufata Madamu Mahvash Leghaei wari wizihiwe yibereye mu bukwe bwe nuko rimwahuranya mu mutwe aho ngo yarashwe n’ imbunda bakoresha bahiga nyuma y’ uko isasu ryari riyobye rikajya aho ritagenewe.

Mahvash Leghaei w’ imyaka 24 , ni we wishwe n’ iryo sasu ryayobye , akaba yarashwe n’ inshuti y’ umugabo yari iri kurasa mu kirere kugira ngo bishimishe muri ibyo birori.

Uwarashe uyu mugeni bivugwa ko ari mubyara w’ umugabo w’ uyu mugore warashwe , yarashe amasasu abiri rimwe rigafata uyu mugeni atabigambiriye nk’ uko Urubuga rwa nypost.com rubitangaza.

Colonel Mehdi Jokar , Umuvugizi wa Polisi yo mu gihugu cya Iran, yemeje ibyaya makuru ndetse avuga ko bahise bihutira kugera aho ibyo byabereye. Ati“ Twakiriye telefoni yihutirwa ivuga ku iraswa ryabereye mu nzu y’ ubukwe mu mujyi wa Firuzabad maze abapolisi bacu bahita bahoherezwa kugira ngo babungabunge umutekeno“.

Uyu muyobozi wa Polisi avuga ko ngo nyuma yo kurasa umugeni , uyu mugabo yahise aburirwa irengero , gusa ariko Polisi ikaba ikiri kumushakisha.

Colonel Mehdi yavuze kandi ko abantu bakwiriye kumenya ko kurasa mu bukwe bitemewe kandi bakamenya ko bihanwa n’ amategeko.

Related posts