Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Biteye Ubwoba: Menya ibyihishe inyuma y’umusore w’i Nyanza watawe muri yombi nyuma yo gukubita isuka se mu mutwe

Mu karere ka Nyanza, umurenge wa Ntyazo mu kagari ka Cyotamakara haravugwa inkuru y’umusore witwa Nsengiyumva Jonathan usanzwe uzwiho kunywa itabi cyane rifite ubukana ( urumogi) watawe muri yombi akurikiranyweho gukubita se isuka mu mutwe, akamukomeretsa bikabije.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Bayi, Aho abaturage aribo bahaye hamakuru umuseke Ari nawo dukesha iyi nkuru bavuga ko uwo musore yabikoze kubw’amakimbirane yarafitanye na Se umubyara.

Safari Jean de Dieu, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyotamakara ibi byabereyemo yavuze ko uwo musore asanzwe yitwara nabi muri sosiyete. Aho yagize Ati“Mu bigaragara anywa inzoga z’inkorano bikekwa ko yaba ananywa urumogi anasanzwe agira imyitwarire mibi.”

Uwo musore ukekwaho gukubita se afite imyaka 31 y’amavuko, se umubyara bikekwa ko yakuniswe isuka we ni Mpayamaguru w’imyaka 68 y’amavuko. Nsengiyumva kuri ubu akaba yajyanwe kuri sitasiyo ya  RIB iri  Ntyazo,naho se umubyara weyajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo yitabweho n’abaganga, bombi babanaga mu rugo rumwe.

Ubuyobozi busaba abaturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge bukanibutsa abana ko bagomba kubaha ababyeyi.

Related posts