Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Biteye ubwoba FARDC yigambye ko yahitanye abarwanyi 27 b’ umutwe witwaje intwaro wa M23 , ifata n’ ibindi bikoresho byabo , inkuru irambuye.

Amakuru aturuka ku rwego rw’ intara ya Kivu y’ Amajyaruguru , avuga ko Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo , FARDC , cyatangaje ko cyivuganye abarwanyi 27 b’ umutwe witwaje intwaro wa M23 mu mirwano yabereye mu duce twa Teritwari ya Rutshuru , gifata n’ ibindi bikoresho n’ imiti byabo byose.

Amakuru avuga ko iyi mirwano yabereye mu gace ka Ntamugenga no mu nkengero zaho, ibikoresho byafatiwemo birimo imbunda 5 za AK47 , icyombo n’ ingofero z’ ubwirinzi( Casques).

LT Col.Ndjije Kaiko Guillaume , Umuvugizi w’ ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 2 , yabyemereye itangazamakuru agira ati“ FARDC bagabye igitero kigari kuri M23 muri Nyamugenga. Intego yari ukubohora santere ya Ntamugenga kandi byakozwe.”

Yakomeje agira ati“Mu masaruro w’ ibi bikorwa , umwanzi yahunze. Twamenye ko 27 b’ uruhande rw’ u Rwanda na M23 bishwe. Intwaro z ‘ Umwanzi zafashwe zirimo 5 za AK47, 1RPG, ibikoresho by’ ubuvuzi , radiyo ya Motorola, ingofero n’ ibindi bikoresho by’ igisirikare byakorewe mu Rwanda”.

Col. Ndjije , ku ruhande rwa FARDC , yasobanuye ko hakomeretse abasirikare babiri , bakaba bari kwitabwaho n’ abaganga. Ati“ Ku ruhande rw’ igisirikare , abasirikare ba FARDC babiri b’ intwari bakomeretse , bakaba bari kwitabwaho n’ abaganga bacu”.

Imirwano FARDC ivuga ko yiciyemo abarwanyi 27 ba M23 yatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Kamena 2022.

Uyu mutwe hashize igihe gito ufashe ikibuga cy’ indege gito cya Rwankuba n’ ibitaro byaho hafi ya Ntamugenge. Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru M23 Ntacyo iratangaza kuri iyi mirwano yo muri Ntamugenga.

Related posts