Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Biteye ubwoba: Abarenga 400 bishwe n’umunaniro watewe no kubyina cyane

 

Wari wumva inkuru ukagirango ni amakabyankuru cyangwa se Filime? Ibi ngibi ni ibiba ku bantu benshi cyane cyane iyo bumvishe inkuru zigaruka ku cyorezo kigeze gutera isi muri Nyakanga 1518 mu bufaransa aho indwara idasanzwe yatumaga abantu babyina, bakabyina nta muziki, bakabyina mpaka bashizemo umwuka

Abantu benshi iyo bumvise iby’iki cyorezo bagirango ni amakabyankuru cyangwa kubeshya nyamara ibi ni ibintu byabayeho mu mwaka wa 1518 mu gihugu cy’ubufaransa aho abantu babyinaga ku buryo ubwabo nta bushobozi babaga bafite bwo kubihagarika, hari hagati mu kwezi kwa Nyakanga cyangwa se ukwezi kwa karindwi ubwo umugore witwaga Flowtophe warutiye mu mugi wa Slasburg icyo gihe waruri mu bwami bw’abaroma ubwo yagendaga mu muhanda agatangira kugenda gake gake azunguruka ananyeganyega gake gake bigera aho atangira kuvuga izindi ndimi zitazwi atera hejuru amaboko abyinana imbaraga nyinshi.

Uyu mugore warufite inkomoko mu Budage yarasanzwe akora akazi ko mu rugo aho mu Bufaransa icyo gihe rero ngo aza aho ngaho ngo yakomeje kubyina aho yabyinnye hafi icyumweru cyose wenyine bidatinze abandi bagore bagera kuri 13 ngo baje guhita bafatanya nawe ngo batangira kubyina mu mbyino n’urusaku byihariye Kandi bidasanzwe bivugwa ko uwababonaga wese babyina ngo yabiyungagaho agafatanya nabo bakabyina imbyino zidasanzwe kdi zihariye bataruhuka.

Umubare wabari bakomeje kwiyunga kuri uwo mugore wakomeje kuba munini aho bakomeje kubyina ubudahagarara kugeza ubwo bamwe bari bamaze gucika ibisebe ku birenge ariko ngo ntibabyiteho kugeza ubwo ubuyobozi bw’uwo mugi bwaje kugirango ni uburwayi bwo mu mutwe bwadutse muri uwo mugi.

Ubu buyobozi bw’uyu mugi bwaje gusaba abaturage bose kujya bajya mu nzu bakifungirana Igihe bumvise aba bantu babyina Kandi iki gihe hari mu gihe cy’impeshyi ubwo nta kintu babaga bakora aho ntanikintu aba bantu baryaga cyangwa se ngo banywe akazi kabo kwari ukubyina gusa.

Nyuma y’iyo ndwara, ubuyobozi bumaze kubona ko bwabaye nk’icyorezo, abanyamuziki n’ababyinnyi baje guhabwa akazi ko gushakira umuti icyo cyorezo, ubuyobozi bw’uyu mugi nta kindi gisobanuro bwari buzi kuri iyo ndwara aho bwakoranije abahanga mu buvuzi, bagerageza kubushakira umuti ariko biranga gusa bavuga y’uko aba barwaye baba barahumanijwe n’imyuka mibi yo mu kirere ikindi aba bavuze bagaragaje bavuga ko ubu burwayi bushobora kuba bwaratewe n’umuvuduko w’amaraso udasanzwe bitewe n’ubushyuhe bwinshi bwari aho budasanzwe nyuma aba baganga basabye ko hazanwa abandi banyamuziki b’ababyinnyi n’abacuranzi badasanzwe ngo baze bacurangire Kandi banabyinire hafi yabo ariko batarebana kuko uwababonaga wese yahitaga amera nkabo.

Byaje gukorwa aho hashatswe n’abasore b’ibigango bitwaje imigozi minini aho bagendaga baterura bamwe mu barwayi kugirango babajyane mu nsengero ngo basengerwe.

Nubwo ariko ibyo byakozwe bumva ko bishobora kuzaba igisubizo kuri iki kibazo, ibi ntacyo byaje gutanga kuko uko bukeye n’uko bwije Niko umubare wakomezaga kwiyongera nyuma baza gukeka ko ari umuvumo uwo mugi waba wabonye kubera ibyaha byakorerwa muri uwo mugi maze icyo gihe abakoraga ibyaha by’ubusambanyi, utubari n’ibindi bikorwa bitari ibya gikristo birahagarikwa byamaganirwa kure.

Bamwe batawe muri yombi maze abandi birukanka muri uwo mugi maze Kandi hanashyirwaho ibihano ku muntu wese bazumva abyina cyangwa acuranga uretse abari mu bukwe gusa maze abasabwaga gusengera abarwayi bategekwaga gusengera mu rusengero rwa Mutagatifu wera bambaye inkweto zitukura zanyujijwe mu mazi yera Kandi basize amarange ku musaraba hejuru no hasi Kandi bagombaga kuba bafite imisaraba mu ntoki mito mito n’imibavu bavuga amagambo amwe n’amwe y’ikiratini asaba Mutagatifu gutanga imbabazi no kudohora kuri iki cyorezo.

Nyuma y’ibyumweru bike iki cyorezo cyabaye nk’igihagaze amezi atatu ashize iki cyorezo kirashira burundu kimaze guhitana abantu barenga 400 bishwe n’umunaniro ukabije, guhagarara k’umutima, no gukoresha imbaraga nyinshi bakananirwa cyane kubera kutaruhuka batarya batananywa kandi bakoresha imbaraga nyinshi bari kubyina.

Ku rundi ruhande mu mateka y’Uburayi, ntabwo ibi ari ubwa mbere byari bibaye dore ko no mu Budage byigeze gufata abantu bagera ku 1021 aho hari ku mugoroba wa Noheri nyuma y’aho abantu 18 bateje akavuyo muri Kiliziya babyina ku buryo Padiri atabashaga gusoma Misa, maze uyu mupadiri ngo abavuma kubyina ubudahagarara nk’igihano.

Aba bantu 18 bakomeje kubyina umunsi wose kugeza Noheri ibaye maze ngo basaba imbabazi babona guhagarara bararyama cyane bananiwe bamwe barapfa ni mugihe Kandi mu butalian mu kinyejana cya 15 umugore yarumwe n’agasimba kazwi nka Talantura maze ubumara bwayo bumutegeka kubyina ubudahagarara aho inzira yo gukira yari imwe gusa, kwari ukumva umuziki utuje Kandi wemejwe n’intiti mu by’umuziki.

Muri rusange iyi ndwara yabaye amayobera itarabonerwa umuti cyangwa urukingo yakomeje kugaragara ahantu hatandukanye kugeza mu kinyejana cya 17.

Related posts