Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Bishop Nizeyimana J Felix yashinze studio y’umuziki atangira gukorana n’abahanzi bakomeye mu Rwanda

Umuziki nyarwanda ukomeje gutera imbere mu ngeri zose, kuva ku bahanzi, ku bawutunganya(Producers) kuburyo bwo kuwamamaza kugeza ku kuwucuruza byose bigaragara ko bigenda bitera imbere. Ni muri urwo rwego uwitwa Nizeyimana J Felix uzwi ku izina rya Bishop yashinze Rebel y’umuziki yitwa Inch-Keys Entertainment.

Ni inzu ireberera inyungu z’abahanzi batandukanye kuko kuri ubu igitangira yatangiranye n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo umuraperi ukomeye Frank Stain ndetse n’umuhanzi Paradise Tenor.

Avuga ku mavu n’amavuko y’iyi Rebel ye, Bishop Nizeyimana J Felix yavuze ko inkuru yo kuvuka kwa Inch-Keys Entertainment ari ndende. Ngo cyera ubwo yarimo yiga gucuranga Piano hari umuntu wamupingaga amubwira ko atazi gucuranga noneho agakoresha Inch nk’urugero rwerekana akantu gatoya akongeraho Keys y’amaboutons ya Piano, tugenekereje ni nk’utuboutons duto cyane twa Piano. Ngo uyu yakundaga kubimusererezaho cyane amwibutsa ko atazi gucuranga undi nawe abikuramo izina rya studio ye yaje gushinga Inch-Keys Entertainment.

Ajya gushinga iyi Rebel ye kandi, Bishop avuga ko byaturutse ku nshuti ye nayo yari ifite inzu y’umuziki yitwa View Nation Entertainment. Iyi nshuti ye ngo yabonye ari umuntu ukunda umuziki kandi ufite amafaranga imusaba ko yaza bagakorana agatangira afasha iyi nzu y’umuziki View Nation Entertainment mu buryo bwa Management.

Iyi View Nation bakoranaga yarimo abahanzi benshi cyane barimo Neg-G The General, Pilato, Frank Stain n’abandi. Igihe cyaje kugera Inch-Keys ya Bishop itandukana n’iyi View Nation kubera ko yabonaga irimo akavuyo ahitamo gushinga Rebel ye aho yahise atangirana n’abahanzi babiri yari akuye muri View Nation barimo umuraperi Frank Stain na Paradise Tenor.

Tuganira, Bishop yatubwiye ko inyungu cyangwa umusaruro yiteze kuri iyi Rebel ye ari ukubona abahanzi afasha bazamuka bakagera ku rwego rushimishije. Ati ” jyewe nakwishima mbona abana bavuga ngo twatejwe imbere na Bishop, Bishop yadufashije iki n’iki. Kandi no kumva ngo wafashije umuntu hari aho ageze nabyo ni inyungu, no gukorera Imana biba birimo.”

Bishop Nizeyimana J Felix yadutangarije kandi ko ibikorwa bya bamwe mu bahanzi bakorera muri Rebel ye Inch-Keys Entertainment birimo indirimbo zigaragara ku mbuga zitandukanye zishakirwaho umuziki.

Nk’umuhanzi Paradise Tenor ngo ushaka kureba indirimbo ze washakira ku mbuga zirimo Spotify, Deezer, Teder, Apple music, Amazon music na ITunes ndetse n’izindi. Kuri izi mbuga akoresha amazina ye ya Paradise Tenor ndetse no ku mbuga nkoranyambaga wamushakiraho ukamuvugisha yitwa Paradise Tenor kuri Instagram, Facebook na Twitter. Afite kandi na YouTube Channel yitwa Paradise Tenor Tv iriho indirimbo ze zose n’amashusho yazo.

Asoza ikiganiro twagiranye, nyiri Rebel Inch-Keys Entertainment bwana Bishop Nizeyimana yatubwiye ko muri iki gihe amaze mu ruganda rw’umuziki, ashimira byimazeyo abantu batandukanye bakomeje gushyigikira umuziki nyarwanda cyane cyane umuziki w’abahanzi be Frank Stain na Paradise Tenor. Mu bo ashimira barimo umuryango we, abanyamakuru n’ibitangazamakuru bitandukanye, Korali Ebenezeli yo ku Kinamba nayo ngo yaramufashije cyane yashimiye kandi abanyarwanda muri rusange abasaba gukomeza gushyigikira ibikorwa bye bya muzika muri Inch-Keys Entertainment.

Umuraperi Frank Stain ari mu bagezweho hano mu Rwanda.

Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Frank Stain

Bishop Nizeyimana nyiri Rebel y’ umuziki yitwa Inch-Keys Entertainment
Paradise Tenor umwe mu bahanzi urimo kwigarurira imitima yabenshi.

Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Paradise Tenor

Related posts