Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Biravugwa: Umuhanzi ukomeye mu Rwanda amaze iminsi afunze akekwaho gusambany* a umwana utagejeje imyaka y’ ubukure.

 

Biravugwa ko umuhanzi umaze kwigarurira imitima yabenshi mu Rwanda , ngo amaze iminsi ari mu maboko y’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo gukekwahi icyaha cyo gusambanya umwana utageje imyaka y’ ubukure.

Amakuru yatangajwe n’Ikiganiro The Choice Live gitambuka kuri Televiziyo y’Imyidagaduro mu Rwanda ya Isibo, avuga ko uyu muhanzi Jowest yatawe muri yombi mu ntangiro z’uku kwezi kwa Gashyantare.

Amakuru yatangajwe n’Ikiganiro The Choice Live gitambuka kuri Televiziyo y’Imyidagaduro mu Rwanda ya Isibo, avuga ko uyu muhanzi Jowest yatawe muri yombi mu ntangiro z’uku kwezi kwa Gashyantare.

Jowest uzwi mu ndirimbo nka Hejuru, Agahapinesi na Saye aheruka gushyira hanze, amaze igihe ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana utagejeje imyaka y’ubukure.

Uwaduhaye amakuru avuga ko Jowest yatawe muri yombi tariki ya 01 Gashyantare 2023 ubu akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu mujyi wa Kigali, Hari amakuru avuga ko umwana ashinjwa gusambanya, asanzwe afite umwana yabyaranye n’undi muntu, ariko akaba ataruzuza imyaka y’ubukure.

Uwaduhaye amakuru kandi avuga ko uwo mwana w’umukobwa bikekwa ko yasambanyijwe n’uyu muhanzi, yari asanzwe aba mu rugo iwabo, arerwa n’umubyeyi w’uyu muhanzi.

Src: RADIOTV10

 

Related posts