Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Biravugwa Perezida wa Congo Tshisekedi yatse ubuhungiro

Perezida Tshisekedi yari yatanze akayabo k’ amafaranga ku Ingabo z’ u Burundi ubundi zikubitwa bikomeye na M23

 

Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko yemerewe ubuhungiro muri Angola , byatangajwe n’ umunyamakuru witwa Pero Luwara wo muri RDC kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025.

Uyu munyamakuru akoresheje urubuga rwe rwa X rwahoze rwitwa twitter , yavuze ko Perezida wa Congo Tshisekedi yagiriye uruzinduko rudasanzwe i Luanda muri Angola, asobanura ko yavuye i Kinshasa mu masaha ya mugitondo yo kuri iriya tariki twavuze ahabanza, ngo yari mu Indege yari itwawe n’ abapilote b’ Abarusiya.

Aya makuru kandi yemejwe na Perezidansi ya Angola biciye mu mashusho yagaragaje Tshisekedi ari kumwe na Perezida Joâo Lourenço wo muri iki gihugu. Iyi nkuru y’ uriya munyamakuru yakomeje ivuga ko uruzinduko rwa Tshisekedi yagiriye i Luanda rwari rugamije gusaba ubufasha bw’ umutekano we bwite.

Uyu munyamakuru kandi watangaje iyi nkuru avuga ko Angola yamwemereye ubufasha bw’ ubuhungiro ku giti cye ariko ko idashobora kumutabara mu buryo bwagisirikare.

Umukuru w’ Igihugu cya Congo, yazindukiye i Luanda mu gihe iwe umutekano ukomeje kuzamba ,ahanini mu Burasirazuba bw’ Iki gihugu cye kuko umutwe urwanya ubutegetsi bwe ukomeje kwigarurira imijyi itandukanye yo muri iki gihugu kuko ubu wamaze gufata Goma na Bukavu.

Ndetse kandi aya makuru akavuga ko uku kutavuga rimwe hagati y’ Abajenerali na Perezida Tshisekedi ,biri mu byatumye atitabira inama iheruka kubera mu gihugu cya Tanzaniya i Dar es Salaam aho yari yahuriyemo abakuru b’ Ibihugu byo mu muryango wa SADC n’ uwa EAC yigaga ku mutekano w’ u Burasirazuba bwa Congo. Ibyo Kandi bikaba biri mu byatumye Tshisekedi ashaka ubuhungiro,ni ubwo bitaremezwa n’ ibiro bye.

 

Related posts