Biravugwa ko umuhungu wa Perezida Tshisekedi yarasiye abantu mu kabyiniro i Kinshasa

 

Amakuru arimo kuvugwa cyane ni uko umuhungu wa Perezida Tshisekedi wa Republican ya Demokarasi ya Congo, witwa Anthony Tshisekedi biravugwa ko yarasiye abantu mu tubyiniro two mu Mujyi wa Kinshasa akarasa abantu ubwo yari amaze gushwana nabo bari bari muri utwo tubyiniro.

Nk’ uko amakuru abivuga ngo byabaye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ukwakira, mu kabyiniro kitwa Nuovo gaherereye muri Komine Gombe i Kinshasa.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaramo abo bivugwa ko bari muri ako kabyiniro barimo barwana no kugasohokamo, gusa bivugwa ko hari abarashwe barakomereka.Amakuru avuga ko mbere y’uko Anthony Tshisekedi atangira kurasa umuhisi n’umugenzi yari yabanje gushwana n’uwitwa Jessy Bukasa.

Umunyamakuru w’umunye-Congo, Rodriguez Katsuva, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yagaragaje ko Anthony ukunze kugaragara mu tubyiniro two mu mijyi ikomeye yo hirya no hino ku Isi atari ubwa mbere ashwana.Yavuze ko ubwe yiboneye uyu musore ashwanira mu tubyiniro inshuro ebyiri zose.