Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Biratangaje; Umugore n’umugabo bakoreye ubukwe mu mwuzure w’amazi bitungura abatari bake babibonye

Umugabo n’umugore bakomoka muri Delta, Asiayei Enaibo na Emily Ekanpou, batunguye abatari bake ku isi nyuma yo gukora imihango y’ubukwe bwa gakondo bakayikorera mu mazi hagati yazanywe n’umwuzure.

Imihango gakondo yo gushyingirwa yabaye ku wa kane, tariki ya 3 Ugushyingo 2022, i Ayakoromo, mu gace ka Burutu gaherereye mu ntara ya Delta. Aho aba bakundanye bakoze ibyo bigatungura abatari bake ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye.

Abashakanye n’abashyitsi babo bafashe ubwato buto bwa gakondo, batembera muri ayo mazi y’umuzure ari nako ibirori byo gushyingira aba bakundana byakomezaga.

Ku nyengero z’aya mazi niho hatekerwaga ibiribwa byifashishijwe muri iyi mihango gakondo yo gushyingirwa, aho ibi biribwa byanafatiwe mu mazi hagati.

AMAFOTO:

Related posts