Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Biratangaje! Umugabo yahitanywe n’ ingurube yakundaga cyane yororeraga iwe mu rugo. Dore uko byagenze

Amnuay Suriwong w’ imyaka 68 y’ amavuko , yishwe n’ ingurube y’ agasozi yafashe kubera ku yikunda ajya kuyorora iwe mu rugo.

Uyu mugabo amakuru avuga ko yafashe iyi ngurube yo mu gasozi ashaka kuyigira itungo ryo mu rugo, ariko iyi nyamanswa yaje kumwicira ku kiraro yayubakiye.Kuri uyu 24 Ugushyingo, abaturanyi bavuze ko Amnuay yari iwe mu ntara ya Kamphaeng Phet muri Thailand,ubwo iyi nyamaswa yahamwiciraga.

Dore urugutegereje wa mukobwa we , bihagarike mu maguru mashya niba ukunda gukoresha ibinini byica intang* nyuma yo gukora imibonan* mpuzabitsina

Amnuay yari yasabye abaturanyi be ubufasha nyuma y’uko iyi ngurube y’agasozi icitse ashaka kuyigarura mu kizu yabagamo.Yasabye ubufasha mbere yo kuryama ku ntebe y’imigano mu gikari cy’iwe ikahamusanga ikamwica,hanyuma abatabazi bakahagera batinze ngo bamwiteho.

Ingurube yateye ibikomere bibiri uyu mugabo,ava amaraso kugeza apfuye.Iyi ngurube yarahizwe iraswa n’abaturanyi irapfa kugira ngo itagira undi ihitana.

Muramu wa Amnuay, Durian Suriwong, ufite imyaka 54, yavuze ko yashatse iyi ngurube kugira ngo imumare irungu, kuko yabaga wenyine.Yasobanuriye ibitangazamakuru byaho ati:”Yarayifunguriraga ikagenda nyuma ya saa sita,hanyuma ikagaruka mu kiraro cyayo.”Amaherezo, iri tungo ryarakuze rigeza ku biro 120 kandi rizana amahembe 2 manini yayifashije kwica nyiraryo.

Related posts