Birababajeđź’” Imodoka ye Teta Sandra bayimenaguye bayigira amashara

Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Mbere nibwo hagiye hanze amashusho yo mu rugo rw’umunyarwandakazi uzwiho gutegura ibitaramo, Teta Sandra na Weseal hongeye gushya barimo gutongana cyane kuri ubu amakuru atugeraho aravuga ko imodoka y’ uyu mukobwa yemenaguwe ku buryo bukomeye.

Teta yagaragaye afite icupa asa n’umushaka kurikubita Weasel ariko baramufata. Mu ijwi ririmo umujinya mwinshi, Teta yumvikanye avuga ngo “namukoze iki? Namukoze iki?”

Weasel na we yumvikanye mu gahinda kenshi asaba abantu gucyura Teta mu Rwanda kuko agiye kumwica.Ati “Umunyarwandakazi aranyishe, kuva yangonga ntanyitaho. Mutware umunyarwanda.”

Kuri ubu rero nyuma y’ibi byabaye hagaragaye amafoto y’imodoka ya Teta Sandra yamenaguwe bikomeye.Ibirahure by’imodoka ye by’amadirishya ndetse na paraburize (windshield) na yo bayimennye.

Muri Nyakanga 2025 nibwo Sandra Teta yagaragaye ku mashusho agonga umugabo we Weasel ku bushaka ndetse agahita ajyanwa mu bitaro.Yagize ikibazo ku kuguru barakubaga bashyiramo ibyuma, ni mu gihe Sandra Teta we polisi yahise imuta muri yombi ariko Weseal akamusabira imbabazi agafungurwa ngo yite ku mugabo we.

Nyuma bagiye bagaragaza ko bishimanye nta kibazo bafite, none byongeye kwanga.Mu 2018 ni bwo Teta Sandra yimukiye muri Uganda gushakirayo ubuzima, nyuma gato ahita atangira gukundana na Weasel kugeza uyu munsi bafitanye abana babiri.

NSHIMIYIMANA FRANCOIS/KGLNEWS