Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Birababaje! Yishwe arashwe ubwo yarimo kwishimira ko ikipe y’ igihugu cye ivuyemo mu gikombe cy’ isi. Inkuru irambuye…

Mehran Samak w’ imyaka 27 yamavuko yishwe arashwe n’ inzego z’ umutekano nyuma yo kuzenguruka umujyi avuza amahoni y’ imodoka ye yishimira ko Iran izerewe mu mikino y’ igikombe cy’ Isi.

Uyu munya_ Iran yarashwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 29 Ugushyingo 2022 , nyuma y’ uko Iran yari imaze gusezererwa na Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika igitego 1_0 gikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar batarenze amatsinda.

Uyu wari umukino waranzwe ni imbaraga nyinshi cyane ku mpande zombi kuko uretse no kuba bahuriye mu kibuga n’ubusanzwe ibi bihugu ntibijya bijya imbizi.

Uyu mugabo wo mu Majyaruguru ya Iran, mu gace ka Bandar Anzali, ubwo umukino warangiraga yahise atangira kugenda avuza amahoni y’imodoka yishimira ko Iran isezerewe, ibintu byamukurijemo kuraswa agapfa. Inzego z’umutekano zahakanye ko zitigeze zirasa uyu mugabo n’undi uwo ari wese.

Amashusho yafatiwe muri imwe mu mijyi ya Iran, yagaragazaga abaturage benshi babyina mu mihanda, ni mu gihe bamwe banze gushyigikira ikipe yabo, bavuga ko kwaba ari ugushyigikira Leta igendera ku mahame ya Kisilamu.Ubuyobozi bwa Iran bwo bushinja itangazamakuru gushyira igitutu ku bakinnyi babo, ibintu bavuga ko aribyo byatumye batakaza umukino bakinnye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa bamwe nabo barashinja abayobozi kuba aribo bashyize igitutu kuri abo bakinnyi.

Muri Iran abaturage batari bake bakaba biraye mu mihanda bigaragambya bamagana ubuyobozi bwabo, ni mu gihe kandi basaba ko umugore n’umukobwa bahabwa ukwishyira ukizana, dore ko hari ibintu batemerewe birimo no kuba bagenda batahishe amasura yabo ibizwi nko kwitandira.

Related posts