Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Birababaje: Umukobwa mwiza yishwe urupfu rubi n’ umugabo amuziza ko yanze ko amwonka igitsina. Dore icyo yamwicishije

Umugabo arakekwaho icyaha cyo kwica arashe umukobwa uzwi cyane mu birori bya House Party I Brooklyn amuziza ko yanze ibyo yamutegetse. kuri uyu wa Kane , tariki ya 27 Ukwakira 2022, nibwo ubushinjacyaha bwatangaje ko Javone Duncan w’imyaka 22,yagerageje gutereta umukobwa witwa Raelynn Cameron w’imyaka 17,bari bahuriye mu nyubako imwe kuwa 10 Ukwakira uyu mwaka.

Uyu mwangavu ntiyemeye kugirana imishyikirano n’uyu musore nkuko David Ingle yabivugiye mu rukiko mpanabyaha rwa Brooklyn.Ingle yagize ati: “(Raelynn) yasabwe n’uregwa kumwonka igitsina.(Duncan) yafashe imbunda arasa uwo mukobwa mu gatuza abyanze.”

Nyina w’uwahohotewe, Cassandra Adams, yatangarije Daily News dukesha iyi nkuru ko Duncan yakubise umukobwa we urushyi mu byumweru bike mbere y’ibi birori,ubwo yageragezaga kumutereta nabwo undi akabyanga

Ku wa kane yagize ati: “Umukobwa wanjye yaramubwiye ati:” Nakubwiye ko ntagukunda, “maze amukubita urushyi amuziza kwihagararaho.Ibyo niko bigenda cyane iyo aba bakobwa badashaka kwifatanya n’aba basore b’imyanda.”Yongeyeho ati: “Javone ni inyamaswa, kandi agomba gushyirwa mu butaka. Icyampa tugasubizwa igihano cy’urupfu i New York. ”

Ingle yavuze ko Duncan afite amateka yo gufungirwa gutunga imbunda – harimo ebyiri yasanganwe muri 2020 n’abapolisi mu mukwabu.Nyuma yo gutabwa muri yombi,Duncan yahakanye ko yarashe uyu mwangavu,yemeza ko “yabonye ko inshuti ye ariyo yamurashe, kandi ko atabikoze.”

Uyu mukobwa ngo yari kumwe na Duncan mu cyumba bonyine ubwo bari muri house party hanyuma aza guhamagara benewabo ko yarashwe akeneye ubufasha.

Polisi ivuga ko mbere y’uko uyu mukobwa apfa yababwiye ko yarashwe by’impanuka gusa ngo ntiyabashije kubabwira uwabikoze.Iri sasu ngo ryafashe uyu mukobwa mu mutima birangira apfuye ari nayo mpamvu hakiri gukorwa iperereza.

Related posts