Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Birababaje! Umugore yaroze umwana we kugira ngo ajye gukora ubuyaya. Inkuru irambuye..

Ni mu gihugu cya Kenya mu gace ka Muranga haravugwa inkuru y’ umugore ukurikiranyweho kugora umwana we yibyariye ndetse akamwica agamine kujya gukora ubuyaya mu gihugu cya Saudi Arabia.

Polisi yo muri ako gace yatangaje ko yataye muri yombi uyu mugore ukurikiranyweho icyaha cyo kuroga umwana yibyariye kugira ngo abashe kujya mu gihugu cya Saudi Arabia gukora ubuyaya.

Hari ikinyamakuru cyitwa The Nation cyatangaje ko uyu mugore ngo yaba yarakoze iki cyaha cyo kwihekura hagati y’italiki 6 na 7 Ugushyingo 2022.

Kuwa 16 Ugushyingo ngo nibwo uyu mugore yagombaga kurira indege akerekeza muri Saudi Arabia ariko ngo byabaye ngombwa ko abanza kwambura umwana we ubuzima kugirango ajye muri iki gihugu gukora ubuyaya.

Kugeza ubu bivugwa ko nyuma yo kubona aka kazi ngo uyu mugore yasabye umugabo we ko yamufasha kuzasigarana umwana w’umukobwa babyaranye ariko umugabo ngo arabyanga bituma uyu mugore ahitamo guhitana umwana we.

Related posts