Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Birababaje , umubyeyi yapfiriye ku ivuriro agiye kwibaruka nyuma y’ uko umuganga amutaye avuga ko agiye kwiyonkereza umwana we ..

Mu gihugu cy’ u Burundi haravugwa inkuru ibabaje y’ umubyeyi wapfiriye ku ivuriro ryo mu Karere ka Ruziba ubwo yari agiye kwibaruka nyuma y’ uburangare bw’ umuganga wari uri kumukurikirana wari wagiye kwonsa umwana we. Uyu mubyeyi yapfanye n’ umwana we yari awite nyuma y’uburangare bw’ abaganga no kudakora inshingano zabo nk’ uko baba barabirahiriye.

Éric Nahimana , wari wazanye uyu mubyeyi kwa muganga yavuze ko yazanye uyu mubyeyi kwa muganga ibise bimumereye nabi gusa ariko ngo abaganga nta kintu bigeze babafasha. Ati”Uyo nyakwigendera inda yamufashe ku munsi wa gatanu, tariki ya 2 Nzeri 2022. Twahise tumuzana ku bitaro by’Akarere ka Ruziba. Abaganga ntibamwakiriye. Bagumye bamubwira ngo agende anywe fanta. Ngo igihe ntikiragera ngo abyare.”

Uyu Nahimana akomeza avuga ko kubera yari ku bise yagumye ataka ahamagara abaganga ngo bamufashe. Ariko ngo bakamusubiza ati“Urimo uritetesha . Inda ya mbere ni yo igutetesha? Reka kwitetesha,” nkuko bitangazwa na Éric Nahimana wari wajyanye uyu mubyeyi. “

Nahimana akomeza avuga ko ku Cyumweru tariki ya 04 Nzeri 2022, Umuganga yamaze kwakira uwo mubyeyi mu gihe bamubwiraga ko umutwe w’ umwana waje kugira ngo abafashe kumwakira ariko yarabyanze, aho yakomezaga amubwira ngo ajye kunywa fanta cyangwa ngo aryamishe urubavu.Byageze ku mugoroba nuko muganga aramwakira amushyira mu cyumba babyariramo nuko aho kumubyaza ahita amuta avuga ko agiye konsa umwana we aho yagiye ubutagaruka.Nyuma yo kubona umuntu wabo yaranywe bahisemo kwinjira muri icyo cyumba ku ngufu gusa ariko basanze yamaze kwitaba Imana nuko abaganga bakababwira ngo bamujyane mu buruhukiro.

Related posts