Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Birababaje , mu Bwongereza urukiko rwategetse ko umwana akurwaho imashine imufasha guhumeka bakamureka agapfa.

Urukiko rwavuze ko uyu mwana akurwaho imashine imufasha guhumeka ubundi akipfira.

Umucamanza w’ Urukiko rw’ Ubwongereza yemeje ko kuvura umuhungu w’ umwongereza wataye ubwenge kubera ibikomere byo mu bwonko bigomba guhagarikwa , nk’ uko BBC dukesha ino nkuru yabyanditse.

Uyu mwana witwa Archie Battersbee w’ imyaka 12 , ku ya 07 Mata 2022, bamusanze iwe mu rugo mu majyepfo y’ Ubwongereza.

Abaganga bamuvurira mu bitaro bya Royal London mu murwa mukuru w’Ubwongereza babwiye urukiko ko uyu mwana  ubwonko bwe bwapfuye ko butazongera gukora maze basaba ko hakurwaho imashini idasanzwe yamufashaga guhumeka hanyuma bakamureka akipfira.

Nyina wa Archie, Hollie Dance, yavuze ko ababajwe n’iki cyemezo.  Umuryango urateganya kujuririra iki cyemezo.

Archie yagize ikibazo cyo guhungabana mu bwonko no kubura ubwenge  nyina akeka ko bishobora kuba bifitanye isano n’amarushanwa yarebaga ajyanye no kwinezeza  kuri interineti.Kuva icyo gihe, ntabwo yongeye kugarura  ubwenge.

Related posts