Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Birababaje! Abaganga batatu akabo kashobotse nyumo yo guca bagatwara ahatazwi ibice by’ umubiri w’ umwana wapfuye.( Menya ibice by’ umubiri by’ uwo mwana batwaye)

Abapolisi bo mu gace kazwi ku izina rya Leta ya Delta ho mu gihugu cya Nigeria bemeje ko bataye muri yombi abaganga batatu bo mu bitaro byigenga (byagizwe ibanga) kubera gukekwaho icyaha cyo guca no kwiba ibice birimo amaso, amazuru n’amatwi y’uruhinja rwapfuye.

Igitangazamakuru cyitwa nigerianeye.com gikorera muri Nigeria dukesha iyi nkuru kivuga ko ibitaro byatanze uyu mwana yapfuye ku cyumweru tariki ya 9/10/2022 nyuma y’aho byemerejwe n’umuganga ushinzwe gukurikirana abana aha akaba ari nyuma yo kwemeza ko yapfuye.

Iki kinyamakuru gitangaza ko umwe mu batangabuhamya utashatse ko izina rye rimenyekana yagize  Ati: “Ababyeyi b’uyu mwana baje bazanye abapolisi bafata abaforomo bamwe bari mu bitaro bajya kubafunga”.

Akomeza agira ati:” Ababyeyi bazanye umwana mu bitaro ku cyumweru nimugoroba, ako kanya umuganga w’abana bacu arebye umwana yemeza ko umwana yapfuye”.Yongeraho ati:”Ibitaro byari byabasezereye maze ababyeyi bajyana umwana ariko igitangaje nuko uyu munsi kuwa mbere ababyeyi bazindutse bazana umwana bagashinja ibitaro kumukuramo amaso, amazuru n’amatwi”.

Aya makuru kandi yemejwe n’umupolisi ushinzwe imibanire rusange n’ubuyobozi bwa leta, Bwana Bright Edafe, wemeje ko abaforomo 3 koko batawe muri yombi.Yagize ati: “Ni ukuri ariko ntiharaboneka ibisobanuro birambuye ku byabaye, amakuru twabonye ni uko umwana yagejejwe mu bindi bitaro ariko yoherezwa muri ibyo bitaro ari naho umwana yapfiriye gusa bimwe mu bice bye by’umubiri bikaba nta biriho”.

Kuri ubu aba baganga bakaba bakiri kubazwa kugira ngo ibyo bakurikiranweho nibibahama babiryozwe.

Related posts