Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Bihereranye mushiki wabo baramukubita kugeza ashizemo umwuka bamuziza kubima ku isambu

Muri Uganda, umugore witwa Christine Kiconco uri mu kigero k’imyaka  41 yishwe na basaza be aribo  Innocent Tumwekwase, Samuel Atuhirwe, Christopher Bikorwomuhangi na Justus Mayumba aho bamwihereranye baramukubita kugeza bamwishe bamuziza umunani yahawe n’ababyeyi.

Amakuru avuga ko mbere yuko se wabo bana yitaba Imana, yari yarabahaye buriwese umunani we ugizwe n’amasambu, Amaze gutabaruka abo basore bahise bagurisha ayo masambu yabo bari barahawe hanyuma batangira kujya bashaka ko n’isambu mushiki wabo yahawe nayo yayibaha

Byaje kurangira habayeho gushyamirana hagati y’abo basore na mushyiki wabo birangira bamukubise kugeza ashizemo umwuka.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi Elly Maate yavuze ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko uwo muryango wari umaze igihe mu makimbirane ashingiye kuri ayo masambu bahawe na se nk’umunani.

Uwo mukobwa Christine Kiconco uri mu kigero k’imyaka  41 yishwe na basaza be aribo  Innocent Tumwekwase, Samuel Atuhirwe, Christopher Bikorwomuhangi na Justus Mayumba.

Related posts