Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Bazabihagarike bigire inzira abantu babimenye! Abategura ibitaramo bariye karungu bashobora guhagarika kubitegura

 

Mu mujyi wa Kigali habereye ibitaramo muri weekend ishize aribyo Summer Rave Pare na Tarama Rwanda Festival bikaba bitarirabiwe nk’ibisanzwe nyuma yuko bihawe uburenganzira habura umunsi umwe gusa.

Mu ijoro ryo kuwa 20 Nyakanga 2023 ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali na RCB bwahaye uburenganzira abateguye igitaram

Abateguye “Tarama Rwanda Festival” yabaye kuwa 22 Nyakanga 2023 bemerewe gukora ibiganiro nyungurana bitekerezo byari bigize iri serukiramuco ariko ibijyanye n’igitaramo cyagombaga kurisoza basabwa kudacuranga mu kwirinda guteza urusaku.

Mu ibaruwa yagenewe Mundi Center yakiriye ibi bitaramo yagiraga iti “Turabamenyesha ko ubusabe bwanyu bwo kwakira ibitaramo Sama Rave Pare na Tarama Festival muri Mundi Center ku wa 21-22 Nyakanga 2023 mutabuhawe. Inama ya Tarama n’ibiganiro bizatangwa byo biremewe ariko mwibuke ko nta muziki wemewe kuhacurangirwa.”

Imwe mu mpamvu zatumye Ibi bitaramo bititabirwa harimo no gutinda guhabwa uburenganzira n’amabwiriza agenderwaho kuko na mbere yaho bari batangaje ko bitakibaye

Muri “Sama Rave Pare” yahinduwe Silent Disco ku munota wa nyuma , DJ Slick Stuart, DJ Toxxyk , n’abandi bacurangiye abantu mbarwa bari babashije kugera muri iki gitaramo.

Umwe mu bari mu bateguye iki gitaramo yemeza ko cyabaye mu buryo butanoze ndetse kubera amananiza bari bashyizweho birangira kititabiriwe.

Akomeza avuga ko bibabaje kubona hategurwa igitaramo abantu bashoyemo akayabo ariko Umujyi wa Kigali ugatuma kitagenda neza kandi ibisabwa byose biba byasabwe mbere.

Ati “Birababaje kubona abantu bategura ibitaramo ariko bigaharikwa bibura umunsi umwe cyangwa se byanatangiye. Bazahagarike ibitaramo bigire inzira abantu babimenye.”

Ibyabaye kuri “Sama Rava Pare” byanabaye kuri “Tarama Rwanda Festival” yahuriyemo ab’ibyamamare batandukanye batanze ibiganiro mu nama nyungurana bitekerezo yakurikiwe n’igitaramo cyasize inkuru.

Iki gitaramo gikomeje kugarukwaho kubera uburyo cyakozwemo aho abataramyi basabwe kuvugira hasi mu ijwi ridateza urusaku, abahanzi nabo bakaririmba nta byuma by’umuziki bicuranzwe (Acapella).

Umwe mu bari bafite inshingano muri iki gitaramo waganiriye n’itangazamakuru avuga ko ibyo yabonye ari ubwa mbere abibonye byari bimeze nko kuririmba wambaye agapfukamunwa umeze nk’uwongorera.Ati “Biriya bintu ni ubwa mbere nari mbibonye pe! Abahanzi baririmbye acapella ntabyuma byacurangwaga na DJ yari afite volume adakwiye kurenza wagiraga ngo ni umuntu uri gucurangira iwe murugo.”

Yakomeje ati “Kenny K Shot yaje aziko ari ibisanzwe agifata micro atangira kuvugira hejuru bahita bamuhamagara bamubwira ko ibyo ari gukora bitemewe agaruka avugira hasi aririmba indirimbo imwe, Chris Eazy nawe yaje avugira hasi acungana na polisi yari hafi aho.”

Chris Eazy agaruka kuri iki gitaramo we yagize ati “Hajemo utubazo kubera amasaha n’ibindi ariko navuga ko abantu baje twishimanye, nanjye nageze hano mbona ibintu ntibimeze neza ndavuga nti ngomba kujya ku rubyiniro nkishimana n’abantu bacu bahari.”

Abitabiriye iki gitaramo bavuga ko nabo batamebye ibyahabereye uko byitwa kuko ngo babonaga ari nk’ibirori byo murugo.

Umunyamakuru Aissa Cyiza wa Royal FM mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Twitter, nyuma y’ibyabaye ku gitaramo cya Sama Rave Pare yagaragaje ko bibabaje kubona abantu bashora amafaranga mu myidagaduro ariko bikarangira bahombye mu buryo butari bukwiriye.Ati “Ariko ubu uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda ruzazamuka? Aha! Gushoramo amafaranga ni nko guhinga ahanze kwera nyamara huhiwe hakwera.”

Related posts