Batunguwe!Pasiteri wo muri Kenya yatangije uburyo bwo kwishyuza arenga 55,000 Rwf buri muntu asengeye

Batunguwe!Pasiteri wo muri Kenya yatangije uburyo bwo kwishyuza arenga 55,000 Rwf buri muntu asengeye

Umupasiteri wo muri Kenya akomeje guteza impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho atangije gahunda nshya yise Divine Express Service aho asaba abifuza gusengerwa mu buryo bwihariye gutanga amashilingi ya Kenya 5,000  arenga 55,000 Rwf .

Umupasiteri witwa Elidamos Livingston Makali yongeye gutera ukwibaza gukomeye mu bemera Imana ndetse n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko atangaje ku mugaragaro ko asaba amashilingi 5000 kugirango abashe gusengera umuntu umwe mu cyo yise Divine Express Service  .

Uyu mupasiteri yemeje ko utanze uyu musanzu ahita agenerwa uburyo bwihariye bwo gusengerwa ndetse akanavanwa mu rusaku rw’abandi bakirisitu baba bari gusengerwa ku buntu .Aho yagize ati : ‘ Uhita uhabwa amahirwe yo gusimbuka imirongo miremire y’abasengerwa kandi ntuba uzongera gutegereza kuzuza amasengesho ya ‘Hail Mary’cyangwa kwirirwa utegereje amasaha yo kwihana   , kandi ukaba ushyigikiye umuririmo w’Imana .’

Nubwo uyu mupasiteri yatangije ubu buryo ; abenshi mu bakirisito bakomeje kwibaza niba gusengera umuntu byakagombye igiciro ndetse bamwe mu basengeraga muri iri dini rye baganiriye n’ikinyamakuru Citzens barimo Egesa Steve bemeza ko uyu mupasiteri yakoze amahano .

Aho yagize ati : ‘ Natwereke umurongo wo muri Bibiliya ugaragaza ko Yesu yakiraga abantu yabanje kubaca amafaranga , nanyereke aho yishyuzaga ngo akore ibitangaza cyangwa ngo azure uwapfuye ? .

‘Niba ntaho biri ,nareke imigenzo yo kugurisha ijambo ry’Imana kuko atari irye .’

Nyuma yaha , uyu mupasiteri yongeye kumvikana yemeza ko buri gikorwa cyose cyakozwe na Yesu kitanditse muri Bibiliya kandi bizwi neza ko yashyigikiraga amaturo n’ibyacumi ndetse ko hari n’inyandiko zo muri Matayo zibyerekana .

Uyu mupasiteri kandi yanikomye bikomeye Mosiria Geoffery usanzwe ari umuyobozi ushinjwe ibijyanye n’imiturire mu mujyi wa Nairobi aho yavuze ko yabaye igicibwa nyuma yaho afungiye rimwe mu mashami y’itorero rye ariziza ko ritubatse neza .Ati ; ‘Uyu muntu yafunze itorero ryange . Ubu namaze kumugira igicibwa.’

Pasiteri Makali atangaje ibi mu gihe muri iki gihugu ndetse no mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba hakomeje kwiyongera ikibazo cy’uburiganya ndetse n’ubutubuzi bw’abitwikira umutaka w’umurimo w’Imana  bagacucura rubanda utwabo .

Iyi nkuru y’uyu mupasiteri ije mu gihe nta minshi myinshi ishize hamenyekanye indi nkuru y’incamugongo y’urupfu rwa pasiteri Gilbert Deya wo muri iki gihugu  uherutse kwitaba imana azize impanuka y’imodoka .