Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Batewe n’ urujijo ku cyishe umugabo wari urimo kugenda mu muhanda agahita apfa

 

Mu Karere ka Nyamasheke , haravugwa inkuru y’ umugabo witwa Hagabimfura Sylvère wituye hasi agahita abura ubuzima nibyo bamwe mu baturage bavuze ko byabateye urujijo

Iyi nkuru yabereye mu Murenge wa Kagano , mu Kagari ka Kaduha, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024.

Uyu mugabo yazindutse ajya kureba Bicamihigo Jean Pierre ngo amuhe ikiraka cyo gusoroma ikawa. Bicamihigo ufite akabari k’urwagwa mu isantere ya Shara yamuhaye ijerekani y’inzoga ngo abanze ayimugereze mu kabari, amuha n’umukoropesho ngo nagerayo ahakorope.

Nyakwigendera yari ari kumwe na mugenzi we buri umwe yikoreye ijerekani y’urwagwa, bagezeyo baratura. Ubwo Hagabimfura yari amaze gutura iyo jerekani y’urwagwa agiye kuvoma amazi ngo atangire akorope nibwo yahise yikubita hasi arapfa.

Bicamihigo yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko uyu mugabo akimara kwikubita hasi bahise bahamagara umugore we n’ubuyobozi, ndetse na RIB irahagera.

Umugore ababwira ko umugabo we yari asanzwe arwara umuvuduko w’amaraso, asthma n’igicuri.Ati “Umurambo wahise ujyanwa mu rugo iwe ubu turi kwitegura kujya kumushyingura”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Uwimana Damas yasabye abaturage kujya bipimisha nibura rimwe mu buri mezi atatu kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.
Ati “Umuntu ashobora kuba yarazahajwe n’indwara zitandura, nka diabetes, umuvuduko w’amaraso n’izindi atabizi, indwara ikazamuhitana imutunguye nk’uko. Ariko yisuzumishije n’iyo bayimusangana bamugira inama y’uko akwiye kwitwara. Ariko gupfa kugenda utazi niba urwaye cyangwa uri muzima, si byo.”Umuryango wa nyakwigendera wari umaze amezi 6 wimukiye mu Murenge wa Kagano uvuye mu murenge wa Nyabitekeri. Hagabimfura asize umugore n’abana bane.

 

Related posts