Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Batakambiye igisirikare cya Congo kongera imbaraga mu bitero igaba kuri M23 mu duce yigaruriye kugira ngo bongere babonane na bene wabo.

Mu gihe imirwano iganganishije umutwe w’ inyeshyamba wa M23 n’ igisirikare cya Congo FARDC ikomeje , Ihuriro Bandilika rivuga ko riharanira uburenganzira bwa Muntu ryandikiye Igisirikare cya Congo FARDC ibaruwa kiyisaba kongera imbaraga mu bitero igaba kuri M23 mu duce yafashe bavuga ko yanashimutiyemo bene wabo muri Teritwari ya Rutshuru.

Manuvo Nguka Patrick , Umuyobozi w’ Iri huriro , avuga ko M23 kuva yafata Bunagana ikomeje ibikorwa bihungabanya uburenganzira bw’ abasivili bari mu bice yafashe , cyane cyane mu bice bya Jomba, Kisigari , Bweza na Busanza muri Teritwari ya Rutshuru.

Ku va ku wa 13 Kamena 2022 yafata umujyi wa Bunagana , abarwanyi b’ uyu mutwe bakomeje gukora ibikorwa byo kwica , gufata ku ngufu, gusahura , gukoresha uburetwa , no kurigisa abatabashyigikiye bari mu bice bafashe uherereye mu mujyi wa Bunagana.

Turasaba igisirikare cyacu kureka ibisa n’ imikino bakongera imbaraga mu kwirukana M23 , no kubohora abaturage bafatiwe mu bice bya Jomba , Kisigari , Bweza na Busanza.

Hari abantu bazwi bagera kuri 12 batwawe na M23 bayitwaje ibikoresho bya gisirikare yari yambuye ingabo gusa n’ ubu ntibigeze bagaruka.”

Iri huriro rishinja M23 kutubaha umwanzuro w’ Ibiganiro bya Luanda , byahuje Perezida Kagame na Tshiskedi , aho bavuga ko bemeje ko M23 igomba gushyira intwaro hasi ubundi igahita iva mu bice yigaruriye. Cyakora u Rwanda rwo rwavuze ko muri iyi nama nta mwanzuro wo ureba M23 wafatiwemo.

Related posts