Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Bariye karungu abakora umwuga wo kwicuruza mu mugi wa Kigali barashaka kwitwa izina ritangaje , impamvu yabyo yatumye babyibazaho

 

Abakora umwuga wo kwicura mu mujyi wa Kigali bazwi ku kabyiniriro k’Inday*****a ntibakinyurwa no kwitwa gutyo ndetse ntibifuza ko hari uwabita iryo zina ngo kuko ribasebya rikabambura n’agaciro muri sosiyete.

Bamwe mu bakorera uburaya mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ngo bahisemo guhindura izina ry’indaya bakitwa “ Indangamirwa” kuko ari iri izina ribahesha agaciro rinagaragaza ko hari byinshi bahuriyeho.Indangamirwa ni izina rikoreshwa n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu kugaragaza abantu b’intore mu byiciro runaka.

Umugore w’abana babiri utuye mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, atunzwe no kwigurisha. Ahamya ko nyuma y’aho basigaye bitwa Indangamirwa hari icyo byahinduye mu buzima bwabo.Undi mukobwa ukorera uburaya i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yemeza ko abantu benshi basigaye babita Indangamirwa aho kubita indaya kandi hari abo byahinduriye isura.

Ati “ Ntabwo tucyitwa inday***a uzanumve n’abayobozi iyo bari kuduhamagara bakoresha Indangamirwa, bifite icyo byatumariye kuko icya mbere umuntu iyo yakwitaga indaya hari abahitaga bagufata nk’ikindi kintu mbese nk’umunyabyaha ariko ubu indangamirwa ni nk’uko wumva bavuze ngo bariya ni abasheshakanguhe cyangwa intore n’andi mazina ku buryo hari icyo byahinduye .”Undi yagize ati “ Umwana wanjye yarabinyibwiriye ko nta kintu kimubabza nk’iyo yumvise banyise indaya.”

Gusa nubwo aba bakora uburaya bafashe umwanzuro wo kwanga kwitwa indaya bagahitamo Indangamirwa, ubusanzwe kwicuruza ntibyemewe n’amategeko y’u Rwanda, ku buryo ari imwe mu mpamvu ituma benshi mu babikora biba ari mu bwiru.

Src: Umuryango

Related posts