Amakuru arimo gutangaza n’ ibinyamakuru byo muri RDC aravuga ko abarwanyi bo mutwe wa M23 ubarizwa mu Ihuriro rya Alliance Flevure Congo,AFC ,bongeye kwikura mu kandi gace ka Luhihi nta mirwano ibaya , hagati yayo n’ igisikare cya Congo FARDC,ndetse n’ abambari bacyo.
Amakuru avuga ko uyu mutwe wikuye muri kano gace ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025, gusa ntabwo haramenyekana icyaba cyatumye uyu mutwe wikura muri kano gace ka Luhihi gaherereye muri Teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo ,ngo ni agace kandi kari mu ntera ngufi uvuye muri Centere ya Katana hafi n’ ikibuga cy’ indege cya Kavumu.
Aka gace uyu mutwe wivanyemo , kawufashe mu ntangiriro z’ ukwezi kwa Kabiri 2025 , ubwo Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya zari zimaze gutsindwa urugamba.
Gusa hari n’ andi makuru yatangajwe n’ abanyamakuru bakorera mu kwaha k’ u butegetsi bw’ i Kinshasa, avuga ko aba barwanyi bo muri uyu mutwe wa M23 bivanye mu tundi duce duherereye muri ibyo bice ,harimo aka Kabamba na Kasheke.
Gusa ku ruhande rwa M23 ni uko ukomeje gukora amateka ni mu gihe ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025, wigaruriye Umujyi wa Kaziba ,uhereye muri Teritware ya Walungu nk’ uko amakuru abivuga.